Rwatubyaye Abdul ntiyahiriwe n’umukino we wa mbere muri Kansas City FC

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 21.04.2019 saa 15:47

Umunyarwanda Rwatubyaye Abdul ukina muri Major League Soccer muri USA yagaragaye mu kibuga bwa mbere mu ikipe ye ya Sporting Kansas City FC mu mukino wa shampiyona ubwo batsindwaga na San Jose ibitego bine kuri kimwe.

Rwatubyaye Abdul wakinnye iminota 75 y’umukino ntiyahiriwe kuko yageze mu kibuga ku munota wa 15 gusa w’umukino ikipe ye imaze gutsindwa ibitego bibiri ku busa iri kurwana no kwishyura. Gusa ku munota wa 25 ikipe ye yabonye penaliti yari kuyigarura mu mukino rutahizamu w’iyi kipe ayitera hanze.

Igice cya mbere cyarangiye ari ibitego bibiri ku busa ari ko no mu gice cya kabiri yaje kongera gutsindwa ibindi bitego 2 uyu munyarwanda ari mu kibuga.

Igitego cya kane ikipe ye yatsinzwe Rwatubyaye Abdul yageragije kurwana ku ikipe ye ariko nti byamukundira kuko yagaruye umupira abura undi myugariro umufasha bituma uhurirana na rutahizamu wa San Jose ahita awuboneza mu rushundura.

Ni umukino wa mbere Rwatubyaye agaragaye mu kibuga cy’iyi kipe mu mikino ya shampiyona izwi nka Major League Soccer akaba yanagerageje kwigaragaza neza muri uyu mukino nubwo ikipe ya byayigoye.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi

Rwatubyaye Abdul yageze muri iyi kipe mu ntangiriro za 2019 avuye muri Rayon Sports  akaba ayari asanzwe agaragara mu bakinnyi 18 bifashishwa n’iyi kipe ku mikino imwe n’imwe ariko nayo ikarangira adakandagiye mu kibuga.

Kugeza ubu Rwatubye na Bizimana Djihadi ukina mu Bubiligi nibo Banyarwanda bakinira ikipe y’Igihugu bakina muri shampiyona zikomeye ku Isi.

Dore uko byari byifashe :

Tanga igitekerezo