Rwatubyaye Abdul ashobora kugaruka muri Rayon Sports

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 28.01.2019 saa 23:59

Myugariro Rwatubyaye Abdul ashobora kugaruka mu Rwanda kubera ko ikipe ya FC Shkupi yo muri Macedonia yari yamwifuje yanze kumugura ahubwo ikamutira Rayon Sports mu gihe cy’amezi atandatu.

Kuwa 17 Mutararama uyu mwaka,nibwo Rwatubyaye yafashe indege yerekeza ku mugabane w’i Burayi, mu ikipe ya FC Shkupi yo muri Macedonia gukora igeragezwa,bivugwa ko yatsinze iyi kipe ikanga kumugura ahubwo ikamutira.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports buyobowe na Muvunyi Paul,bwanze gutiza Rwatubyaye iyi kipe amezi 6 kuko bushaka amafaranga ,bituma iyi kipe yifuza kumurekura.

Amakuru ahari ni uko iyi kipe yo muri Macedonia yatinye guhita iha amasezerano Rwatubyaye, ihitamo gusaba Rayon Sports ko yabakinira nk’intizanyo kugeza muri Kamena uyu mwaka, ubuyobozi burabyanga ariyo mpamvu Rwatubyaye ashobora kugaruka mu Rwanda .

Tanga igitekerezo