Rwatubaye yatsindiye Swope Park Rangers igitego cy’intsinzi ikina na Louisville FC

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 07.05.2019 saa 10:57

Myugariro Rwatubyaye Abdul yafashije ikipe ya Swope Park Rangers kwegukana amanota atatu, nyuma yo kuyitsindira igitego cyayihesheje insinzi ikina na Louisville City FC.

Hari mu mukino wa USL wahuje amakipe yombi mu ijoro ryakeye, ukaba warangiye Rwatubyyae Abdul na bagenzi be batsinze ibitego 3-2, bakuraho agahigo k’imikino itatu Louisville City FC yari imaze idatsindwa.

Rwatubyaye Abdul mu mukino yaraye akiniye Swope Park Rangers

Ikipe ya Swope Park Rangers ibarizwa mu cyiciro cya kabiri cya shampiyona ya leta zunze ubumwe za Amerika, gusa ikaba ifatwa nka murumuna wa Kansas Sporting City FC yakuye Rwatubyaye Abdul muri Rayon Sports.

Uretse kuba Rwatubyaye yafashije ikipe ye kwegukana amanota atatu ku munota wa 90, yanatowe nk’umukinnyi w’umukino. Ni umukino wari wabereye ku kibuga Children’s Mercy Park cya Swope Park Rangers.

Igice cya mbere cy’umukino cyari cyarangiye Rwatubyaye na bagenzi be bari imbere n’ibitego 2-0, gusa mu cya kabiri baza kwishyurwa.

Tanga igitekerezo