Rwanda U-20 isezereye Kenya Rising Stars mu ijonjora ry’igikombe cy’Afurika

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 21.04.2018 saa 17:54

Umukino wo kwishyura hagati y’Amavubi U-20 na Kenya Rising Stars mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika kizabera muri Niger mu ntagiriro z’umwaka utaha waberaga kuri Stade ya Kigali urangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa, u Rwanda rukomeza ku gitego cyo hanze.

Umusaruro Amavubi yakuye muri Kenya atsindira hanze igitego cya rutahizamu Byiringiro Lague ukinira APR FC, watumye yinjira mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo idafite igihunga ndetse iwunganya 0-0.

Nyuma y’umukino Umutoza Mashami Vincent, yavuze ko utari woroshye kuko Kenya yari yakoze impinduka kandi ari ikipe ikomeye ugereranyije n’u Rwanda usanga rufite abakinnyi batamenyeranye kandi baturuka mu makipe yo mu Cyiciro cya kabiri hafi ya bose.  Yongeyeho ko Zambia ari ikipe ikomeye bagiye kwitegura cyane binyuze mu gukaza imyitozo no gushaka imikino ya gicuti myinshi.

Yagize ati “Zambia tugomba kuyitegura twivuye inyuma kuko ifite igikombe giheruka, ifite uburyo bwo gutegura abakiri bato n’uko bagenda basimburana. Ni akazi gakomeye ariko ntabwo watera imbere udakina n’abakomeye, tugiye gushaka imikino ya gicuti kugira ngo dukomeze kwitegura.”

U Rwanda ruzahura na Zambia ifite igikombe giheruka cy’abari munsi y’imyaka 20 mu mukino uteganyijwe ku matariki ya 11 na 18 Gicurasi 2018. Niruyisezerera ruzahita rwitabira Igikombe cya Afurika kizabera muri Niger mu 2019 kikazitabirwa n’amakipe umunani azaba yitwaye neza.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

U Rwanda: Fiacre Ntwari, Ishimwe Saleh, Christian Ishimwe, Janvier Bonane, Protais Sindambiwe, Bogarde Cyitegetse, Marc Govin Nshimiyimana, Prince Buregeya, Aime Placide Uwineza, Lague Byiringiro na Patrick Mugisha.

Kenya: Moses Mudavadi, Okoth Bwire, Nasri Mainge, Omenda Teka, Otieno Origa, Vincent Wasambo, Nungari Mwangi, Onyango Opiyo, Patrick Otieno, Ovella Ochieng na Sydney Lokale.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo