Rwamagana City yatewe mpaga, Miroplast FC izamuka mu cyiciro cya mbere

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 19.06.2017 saa 13:47

Ikipe ya Rwamagana nyuma yo kuregwa na Miroplast ko yakinishije umukinnyi udafite ibyangombwa n’amategeko, hanzuwe ko itewe mpaga inabura amahirwe yo kujya mu cyiciro cya mbere

Kuri uyu wa Gatandatu ikipe ya Rwamagana ni bwo yari yabonye itike yo kwerekeza mu cyiciro cya mbere isezereye Miroplast ku ntsinzi y’ibitego 3-2 mu mikino yombi, gusa iyi kipe yakinnye yaramaze kuregwa na Miroplast muri Ferwafa

Rwamagana City yatewe mpaga

Miroplast yatanze ikirego muri Ferwafa ivuga ko Micomyiza Pie yakinishijwe mu mukino ubanza aya makipe yombi yanganyijemo ibitego 2-2 kandi yari yarakuwe ku rutonde rw’abakinnyi b’iyi kipe.

Ferfwafa yaje kwicara ifata umwanzuro ko Rwamagana Fc ihanishwa mpaga , bije no gutuma ikipe ya Miroplast ihita ibona amahirwe yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere, hamwe n’Isonga yasezereye Muhanga Fc.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo