Rutahizamu ukiri muto ufite inkomoko mu Rwanda yasinyiye Manchester United

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 16.02.2019 saa 12:54

Ikipe ya Manchester United yamaze gusinyisha rutahizamu ukiri muto ukomoka ku babyeyi b’abanyarwanda; Noam Emeran wakiniraga ikipe ya Amiens mu gihugu cy’u Bufaransa.

Uyu musore w’imyaka 16, yari amaze amezi atari make yifuzwa n’andi makipe akomeye ku mugabane w’u Burayi nka Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa na Juventus yo mu Butaliyani.

Noam Emeran n’ababyeyi be

Noam Emeran yavukiye i Paray le Monial mu Bufaransa mu 2002, kuri Fritz Emeran wigeze gukinira ikipe y’igihugu Amavubi ndetse na mama we w’umunyarwandakazi.

Yatangiriye ruhago mu ikipe y’abato ya FC Brussels mu Bubiligi, mbere y’uko yerekeza muri L’Entente Sannois Saint-Gratie iri mu cyiciro cya gatatu mu Bufaransa, ahava ajya mjuri Amiens iri mu cyiciro cya mbere. 

Noam Emeran asinyira Manchester United

N’ubwo uyu mukinnyi atarakinira ikipe ya mbere ya Amiens, nyibyabujije amakipe arimo Manchester United kumutera imboni, aho bamwe bamugereranya nka Gael Kakuta, Anthony Martial cyangwa Neymar.

Mu mpera z’umwaka ushize, yakiniye Amiens y’abatarengeje imyaka 19 muri Gambardella Cup, atsinda ibitego bitatu mu mukino bahuyemo na Quevilly.

Tanga igitekerezo