Russia vs Saudi Arabia: abashobora kubanzamo n’ibindi ukeneye kuri uyu mukino

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 13.06.2018 saa 09:34 |

Ku munsi w’ejo, hazatangira ibirori byari bitegerejwe n’abakunzi ba ruhago hirya no hino ku Isi, ku isaha ya saa 17:00 ni bwo ikipe yakiriye irushanwa, Russia bazahura n’imwe mu makipe yoroshye muri iki gikombe Saudi Arabia.

Uyu ni wo mukino mukino uzahuza amakipe yombi ahuriye ku kuba ari hasi cyane ku rutonde ngaruakwezi rwa Fifa: Russia bari ku mwanya wa 70 naho Saudi Arabia ikaba ku mwanya wa 67. Uretse kuba Russia bazaba bakinira mu rugo, ubundi aya makipe ni yo aciriritse muri iri tsinda ugereranije na Uruguay na Egypt bari kumwe muri iri tsinda rya A. ka turebe amakuru avugwa mu makie yombi.

Russia  

Ni ikipe ikunze kubatizwa “Sbornaya”. Ni ikipe izaba igendera ku muzamu wabo Igor Akinfeev w’imyaka 32. Ni we kapiteni, asanzwe akinira CSKA Moscow. Uyu ni we muyobozi kuko amakuru ava mu baturage avuga ko uretse no muri ruhago, ngo Aknifeev ni umwe mu bavuga rikijyana I Moscow. Muri club ye, Akinfeev yamaze imikino 18 muri 28 atinjizwa igitego. Ni ikipe itazaba ifite kizigenza wabo Aleksandr Kokorin wagiriye imvune muri Europa league.

  • Ku rutonde ngaruka-kwezi rwa Fifa, Saudi arabia yari ku mwanya wa 70.
  • Itike yo gukina iki gikombe bayicyesha kuba ari bo bakiriye iyi mikino.
  • Mu mikino itandatu baheruka gukina, batsinzwe ine, banganya ibiri.
  • “Sbornaya” nk’uko biyita, baheruka intsinzi mu Ukwakira 2017 ubwo batsindaga South Korea 4-2. Ni umukino wa gicuti bari bakiriye.
  • Mu marushanwa abiri iyi kipe iherutse kwitabira, Euro 2016 na Fifa 2017 confederation cup, ni ikipe yitwaye nabi kuko hose bagiye basezerererwa mu matsinda.
  • Umutoza wabo Stanislav Cherchesov ni we wa mbere mu mateka ya Russia ufite impuzandengo mbi mu gutsinda imikino, 26,3%.
  • Nta bakinnyi b’ibyamamare ifite ariko ni ikintu bahuriyeho na Saudi Arabia.
  • Mu kibuga abakinnyi baba bahagaze mu buryo bwa 4-2-3-1.

Abashobora ku banza mu kibuga ku ruhande rwa The Sbornaya

Abashobora kubanza mu kibuga ku ruhanda rwa Russia

Saudi Arabia  

N’ubwo bo babonye itike bayikoreye, Saudi Arabia na bo imyiteguro yabo yaranzwe n’aakajagari. Baranzwe no kwirukana abatoza bya hato na hato kuko ubu Juan Antonio Pizzi uyitoza amaze amezi arindwa gusa arikimwe n’iyi kipe.

  • Ku rutonde ngaruka-kwezi rwa Fifa, Saudi arabia yari ku mwanya wa 67.
  • Ikipe y’igihugu ya Saudi Arabia yitwa “The Green Falcons”
  • Mu miniko itandatu baheruka gukina batsinzwe ine, batsinda ibiri: Greece na Algeria
  • Umukino wa gicuti baheruka ni uwo batsinzwemo 2-1 n’ikipe igite igikombecy’Isi.
  • Rutahizamu abenegihugu bemera ni Al Sahlawi, gusa mu mikino ya gicuti umutoza Juan Antonio Pizzi ntiyigeze amukoresha, yamuhozaga ku gatebe.
  • Mu kibuga abakinnyi baba bahagaze mu buryo bwa 4-1-4-1

Abashobora ku banza mu kibuga ku ruhande rwa The Green Falcons:

Abashobora kubanza mu kibuga ku ruhanda rwa The Green Falcons

Uko tubona umukino ushobora kurangira:

Aya makipe aheruka guhura rimwe mu mukino wa gicuti mu 1993, icyo gihe Russia yatsinze Saudi Arabia ibitego 4-2.N’ubwo Saudi Arabia isa nk’iri hejuru ya Russia ku bijyanye n’imyitwarire, Russia izaba iri imbere y’umuyobozi w’igihugu Vladmir Putin, imbere y’isinzi ry’abafana bazaba buzuye kuri sitade ya Luhzniki., biziyongero ku kirere cyo muri Russia kitajya cyoorohera abakinnyi. Nta n’uwakirengagiza amahirwe ikipe yakiriyeirushanwa ijya ibona ku mukino ufungura ibirori.

Nyuma y’ubusesenguzi, Rwanda-foot tubona ko uyu mukino uzarangira Russia itsinze 2-1. Ese uremeranya na twe? Tubwire.

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App