Rushenguziminega Quentin ukina mu busuwisi yatsinze ibitego 3

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 05.08.2015 saa 05:20 |

Rushenguziminega Quentin ni umunyarwanda wavukiye mu Busuwisi akabana akinira ikipe y’umupira w’amaguru yitwa Lausane mu gihugu cy’ubusuwis.

Mu mikino itangiza shampiyona muri icyo gihugu,kuri uyu wa gatandatu,ikipe ya Lausanne Sport yatsinze iya FC Sion ibitego 3-2, ibitego bya Lausanne Sport byose uko ari bitatu byatsinzwe na Rushenguziminega ku munota wa 76,78,n’uwa 86.

Young Boys - Lausanne

Rushenguziminega akaba ari umukinnyi ukinira iburayi uzifashishwa n’Amavubi mu mukino uzahuza u Rwanda na Ghana mu rwego rwo gushaka itike yo mu gikombe cya Afurika imikino iteganijwe muri 2017. U Rwanda ni urwa kabiri mu itsinda H n’amanota 3 aho ruyoboye iri tsinda Ha na Ghana ariko iyi ikaba irusha u Rwanda umubare w’ibitego izigamye ubwo yanyagiraga ibigwa bya Maurice 7-1,mu gihe u Rwanda rwatsindiraga Mozambique iwayo 1-0.

Rushenguziminega yavutse tariki ya 13/11 1991,avukira mu Busuwisi.Ababyeyi be ni abanyarwanda.Vuba aha,yasinyiye gukina mu kipe Lausanne Sport yo mu cyiciro cya kabiri aho mu Busuwisi.Yari aturutse mu kipe yitwa FC Echallens aho yatsinze ibitego 23 mu mikino 21.

Ikipe FC Echallens kuri ubu ikaba yarazamutse mu cyiciro cya mbere cya shampiyona yo mu Busuwisi,aho iri ku mwanya wa kane.

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App