Ruremesha arashakishwa na Kiyovu na Sunrise

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 17.06.2015 saa 13:58 |

Umwe mu batoza bakomeye hano mu Rwanda ubu utoza ikipe ya Gicumbi FC Ruremesha Emmanuel azavugana n’amakipe amwifuza nyuma y’imikino y’igikombe cy’Amahoro.

Ruremesha yabitangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ducyesha iyi nkuru aho yagize ati “imikino y’igikombe cy’Amahoro irangiye twavugana, ariko ubu ntibishoboka“.

Uyu mutoza uhembwa ibihumbi 600 by’amafaranga y’u Rwanda muri Gicumbi FC  hari amakipe abiri amwifuza arimo Kiyovu Sports na Sunrise FC.

??????????????????????????????? ha
Ruremesha yagiye muri Gicumbi FC umwaka ushize wa shampiyona utangira avuye muri Espoir FC  i Rusizi ahawe amasezerano y’umwaka umwe, kuri ubwo akaba yaba arangije amasezerano ye muri iyo kipe.

Emmanuel Ruremesha yafashije Gicumbi FC kurangiza shampiyona mu mwaka ushize iri ku mwanya wa 6 n’amanota 36.

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App