Ruracyageretse hagati ya Rayon,Police na Sina Jerome

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 21.10.2014 saa 13:46

Uyumunsi ku wa kabiri nibwo ubuyobozi bwa Police fc buri buze gutanga  igisubizo ku kibazo kimaze iminsi ku mukinnyi Sina Abedi Jerome waguzwe na Rayon Sports fc  nyamara yagurishijwe m uburyo butemewe n’amategeko.

Ikipe ya Police fc ijya kumutanga muri Rayon Sports ikamugurisha imyaka ibiri yari izi ko uyu mukinnyi yamutijwe na Dc virunga y’i Goma  ku ntizanyo y’umwaka umwe .

Nyuma y’uko Rayon sports fc imaze gutahura ibyo bintu bitanyuze mu mucyo byakozwe na police fc  ,ubuyobozi bwa Rayon sports fc bwayisabye gukemura icyo kibazo.

sinajerome1

Sina Jerome ni umukinnyi waje aturuka muri Dc virunga y’i Goma aje muri Police FC .Iyo kipe aturukamo yagombaga kwishyurwa na Police amafaranga Sina akaza muri Rayon Sports fc nta kibazo afite bitaba ibyo Police fc igasubiza amafaranga yamutanzweho yose.

Nyuma y’ibiganiro ku mpande zombi Rayon Sports  na Police fc bakaba bari butange imyanzuro kuri uyu wa kabiri nimugoroba tukaza kubamenyesha umwanzuro Police fc yafashe niba yishyura DC Virunga Sina akaza muri Rayon Sports fc cyangwa se niba basubiza Rayon Sports fc amafaranga yaguzwe contrat ya Sina Abedi jerome.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo