Ruhago n’abafana bayo

Bariya bana batangira bakina umupira mu ngo zabo, ku muhanda, mu mashuri,………. bariya bakuru bawuhirimbanira ari abakinnyi cyangwa se ababashyigikiye, kuriya kuwuvuga no kuwamamaza kuri Radiyo no kuri Televiziyo ……. ku buryo bw’imbangikane, uko gukura kuwo mukino kujyana n’ibindi byitwa „UBUFANA“.

1. Ubufana ni iki?

Iryo jambo rigendana n’irindi ryitwa „UMUFANA“ bikaba bivuga umuntu watwawe kubera undi muntu cyangwa se ikintu. Niho rero wunva bavuga umufana w’ikipe iyi n’iyi mu byerekeye imikino, w’umuririmbyi uyu n’uyu ku byerekeye indirimbo n’ibindi…….

Ku byerekeye ubufana, urutonde rw’amagambo muri LAROUSSE rusobanura iryo jambo gutya: ugutwarwa kugeraho kugakabya, cyane cyane mu byerekeye idini, ipariti ya politike, n’ibindi……… Icyo gitabo ntikivuga ibyerekeye imikino, ari naho umuntu yahera avuga ko gukoresha iryo jambo mu mupira w’amaguru ari ugushyoma.

Tudakomeje kwitsitsa cyane ku ndimi, dufate ko dukoresha iryo jambo dushaka kuvuga uko gutwarwa gushobora gutuma abashyigikiye amakipe bamwe barenza urugero. Kutemera gutsindwa kw’amakipe yabo, mu mpanvu iyo ari yo yose ni icyita rusange ku bafana kuko baba batwawe n’imbaraga zirenze ugutekereza kwabo akaba ari zo ziyobora imyifatire yabo. Kuri boicyemezo cyose cyirwanya ikipe yabo n’iyo cyaba nta mugayo, kiri mu nzira igaragara, gifatwa nk’aho ari ukubera cyangwa se kubendereza.

2. Nta mukino utagira abawushyigikira.

Ku bibuga byinshi by’umupira w’amaguru, dukunze kunva induru y’abafana abavuza ingoma, inzumbeti, amahoni y’imodoka n’ibindi babyambariye kuva ku nkweto kugeza ku misatsi bogeza amakipe yabo ari ibicika, abandi bananiwe kugera ku kibuga kogeza, bakawukurikiranira kuri radiyo cyangwa televiziyo nabo kandi imanza ziba ari urudaca. Iyo umupira urangiye,……. animasiyo aba ari yose, baririmba ikipe yatsinze naho abafana b’ikipe yatsinzwe bakonje bipfumbase, ariko nabo ntibakitwaze abasifuzi ngo twatsinzwe, tuzize umusifuzi, bamenye ko akora akazi ke uko ashoboye, akurikije amategeko y’umukino kandi ko atabera.

Rimwe na rimwe ariko kariya kaziga k’umupira twita Ruhago gatera intambara bigatinda. Ubufana bukabije, butuma abantu batongana bigacika, bakarwana, bagakomereka ndetse bamwe bagapfa, ubwo bufana burangwa n’ugutwarwa kuri hejuru y’ubwenge n‘ ubwo kwamagana rwose.

 3. Umuntu ushyigikiye ikipe ye ku buryo busanzwe n’umufana batandukaniye he ?

Mu by’ukuri n’ubwo bombi bashyigikira amakipe yabo kandi bose bagahora bifuza kuyabona yatsinze, umuntu ushyigikiye ikipe ye mu buryo busanzwe aba afite igitekerezo cyo kubona ikipe ye yitwara neza ibyo bita mu rurimi rw’igifaransa (Fair-play) kandi akemera ko ikipe ye yatsinzwe ku mugaragaro, nk’igihe yahuye n’indi iyirusha gukina koko. Naho abafana bakabije ibyo bitekerezo ntabyo bagira, kuba bifuza gutsimbarara ku bufana bwabo burenze igaruriro, umuntu yabagira inama yo gushakisha ubufana bumurikiwe bakarwanya ubufana buhumye. Gukunda rero ikipe yawe, ukayishyigikira mu mahoro, ni ngombwa kugira ngo n’umutekano ku bibuga usugire usagambe.

4. Amafoto ya bamwe mu bakunda umupira n’abafana bawo.

 

Umusozo

Iyo uganira n‘abakinnyi b’abanyarwanda ndetse n’abakunda umupira w’amaguru  bose hirya no hino, usanga kimwe mu byifuzo byabo bavuga ko bakeneye umwanya uboneye mu marushanwa mpuzampahanga, ntabwo rero dukwiriye gukangwa n’ubwinshi cyangwa ubunini bw’ibindi bihugu.Abakinnyi bafite ubushobozi n’ubushake barahari. Mu gihe rero hafashwe umugambi wo kudasubira inyuma ni ngombwa ko ibintu bimwe na bimwe birushaho kwitabwaho no gukurikizwa nko:

Gukurikiranira hafi uko umupira w’amaguru ugenda urushaho gutera imbere mu gihugu no ku isi yose, kugira ngo higwe uburyo bushya bwakoreshwa kugira ngo u Rwanda rugire umwanya ushimishije mu rwego rw’umupira w’ikirenga bita mu gifaransa “Football de haut niveau”. 

Kumenya ibyangombwa bikenewe mu guteza uwo mukino imbere mu gihugu ntagutinya kubivunikira no kudatezuka kubigeraho, ngo: “Utarumya ntavana intoke mu rujyo”, kandi ngo “Ushaka inka aryama nkazo”.

Kwegurira amakipe akina muri shampiyona, ibigo bifite umutungo ugaragara, kuko kugira ngo ikipe ikomere igomba kubanza kugera ku bwigenge mu gucunga imari yayo.

Muri ibi bihugu byacu bigitera imbere mu majyambere, iyo abakinnyi bakora umunsi wose bakitoza nyuma y’akazi ntago biborohera na gato, niyo mpanvu bishobotse abakoresha babo bajya babaha impushya bitagoranye igihe bategura irushanwa rikomeye, ibyo bituma badatinda gukomera ngo baheshe ikipe yabo n’ikigo kibakoresha ishema rigaragara.Ubwo buryo buraboneye kuko bwongerera abakinnyi kumva neza ko buri wese afite icyo ashinzwe mu migendekere myiza y’akazi ke bityo no ku kibuga agakina ashyizeho umwete kuko aba azi neza icyamuzanye, nanone umutungo w’umukinnyi ukiyongera bikamufasha kumererwa neza mu buzima no kugira agaciro mu bandi.

Ubwo buryo nibwo bita mu gifaransa “semi-professionnalisme” kuko ni intambwe iri hagati yo gukina umupira dusanzwe tuzi uturutse ku ishyaka n’urukundo rwa “sport” no gukinira umupira ko ari wo ugutunze gusa, aribyo benshi bita umukino nyamwuga (professionalisme).Ubwo buryo kandi (Semi-Professionalisme) butegura neza kandi bukagera ku bumenyi mu byo gutegura amakipe nyamwuga aringaniye, ikindi kandi ni uko igice kimwe abakinnyi bakora akazi k’ibyo bize bafitiye impamyabushobozi bagakorera igihugu cyabo, ikindi gice kikagirwa n’umutungo uturutse ku mukino w’umupira.Kuko burya birazwi ko umushahara utubutse no kumererwa neza mu rwunge rw’abaturage b’igihugu ni intambwe ihamye. Ibyo kandi bituma abakinnyi batunga imiryango yabo neza bakohereza abana babo mu mashuri bategura ubuzima bwabo bwo mu minsi iri imbere dore ko aba ari nabo Rwanda rwejo.

Gufasha cyane umupira gushobora kudahungabanywa n’ihindagurika ry’abakinnyi rituruka ahanini mu gusaza cyangwa kugabanuka mu buhanga hakabura ababasimbura banganya ingufu n’ubwenge mu mukino n’abakinnyi basezera.Ni ngombwa rero gushyiraho, kongera no gushyigikira ibigo bitangira gutegura no gutoza urubyiruko rukiri ruto, hagashyirwaho amakipe mato menshi kandi yitaweho bihagije.

Guhindura ikipe buhoro buhoro bitegurwa neza iyo abakinnyi bato bitaweho bagatozwa hakiri kare ibirebana n’umupira, bakigishwa byimazeyo amategeko n’uburyo-ngiro (techniques) mu marushanwa, bakanahugurwa babifashijwemo n’ababyeyi babo mu kwitwara neza mu mikino (discipline) na (fair-play) hakiri kare, “Uburere buruta ubuvuke” ibyo turabizi kandi ngo “Igiti kigororwa kikiri gito” ntakwiyibagiza ndetse ko ngo “Umwana apfa mw’iterura”. Ntabwo umukinnyi w’ingimbi “junior” yagombye gusuzugura cyangwa gusiba imyitozo ngo nta “liste” abona (ngo ntakinishwa) iyo ikipe ye nkuru ifite irushanwa.Akazi ni kamwe ariko buri wese agira igihe cye, kandi burya ngo “Kuri Roho zavutse neza Icyubahiro n’Ishema ntibitegereza imyaka”. 

Gushaka impuguke zabizobereye zo guhuguraAbatoza (Entraîneurs), n’abasifuziArbitres) ndetse bagakomeza no koherezwa mu mahugurwa mu mahanga.Nanone hahugurwa ubizi. Ni nko muri Bibiliya ngo“ufite azahabwa” ariko n’abataramenya bagomba kwitabwaho.Ayo mahugurwa atuma abo batoza cyangwa abasifuzi babonana n’abakinnyi kabuhariwe bo mu bindi bihugu, bakaganira n’abandi bafite akazi kamwe nkabo, ndetse bikanabafasha kumenyera abanyamakuru.

Gufasha amakipe kugira ibibuga na stade byihariye kandi bigaragara.Muri iki gihe biragoye kugira ngo ikipe ishaka gutera imbere igire icyo yigezaho mu mupira igendera gusa ku rukundo rwa Padiri kanaka cyangwa se ubwitange bw’umutegetsi w’akarere aka naka.

Kwibuka no gukomeza kurushaho gushyigikira umupira w’amaguru w’abakinnyi b’abakobwa.Ubu tugeze mu kinyejana cya makumyabiri.Igitsinagore kimaze gutera imbere muri sport nyinshi ku isi yose, rero no mu mupira w’amaguru mu Rwanda ntago bagombye gusigara inyuma !!!!

Kwirinda kutavanga Politiki na Sport ni ibintu bibiri bitajyana na gato nk’amazi n’umuriro,buri kintu n’igihe cyacyo.

Ni byiza iyo bamwe mu bayobozi b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) bagiye bava mu bakinnye uwo mukino cyangwa mu bakunzi bawo ariko babifitiye ubushobozi kandi bafite n’igihe gihagije cyo kwitangira by’umwihariko imirimo bashingwa kuko urukundo rw’akarusho bafitiye uwo mukino ni imwe mu ntwaro y’ingenzi ibatera inkunga mu gutunganya neza akazi baba bashinzwe.

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App