Real Madrid yagiye kunganyiriza na FC Barcelona ku kibuga cyayo-Amafoto

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 07.02.2019 saa 14:07

Umukino ukurikirwa kurusha indi ku isi bita ‘El Clásico’ uhuza abakeba bo muri Espagne FC Barcelone na Real Madrid, warangiye amakipe yombi agabanye amanota nyuma yo kunganya 1-1 mu mukino ubanza wa ½ cy’igikombe cy’Umwami wabereye i Barcelone.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Gashyantare 2019 nibwo uyu mukino wabereye kuri ‘Camp Nou stadium’ witabirwa n’abantu ibihumbi 92 008.

karim Benzema yagoye cyane Barca

Ikipe ya FC Barcelone yari iri mu rugo yakinnye iminota 63 y’uyu mukino idafite kabuhariwe Lionel Andrés Messi wagize ikibazo cy’imvune mu mukino iyi kipe yanganyijemo na Valencia CF muri shampiyona ya Espagne mu mpera z’icyumweru gishize, gituma akora imyitozo inshuro imwe gusa muri iki cyumweru.

Luis Suarez asatira izamu

Byafashije Real Madrid gutangira umukino neza inabona igitego kare cyatsinzwe na Lucas Vázquez Iglesias ku mupira wazamukanywe n’umwana w’imyaka 18 w’umunya-Bresil Vinícius de Oliveira Júnior, awuhindura mu rubuga rw’amahina ukorwaho na Karim Benzema wahise awuha Vázquez afungura amazamu.

Ba myugariro ba Barca ntibazibagirwa Vinicius Jr wabazonze

Igice cya mbere cyarangiye ikipe ya Real Madrid ifite icyizere cyo gutsinda umukino ikagera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Umwami nyuma yo guhusha ubundi buryo bwari bwabazwe ariko ba myugariro ba Barça bakomeza kuba ibamba.

Lucas Vasquez ahanganye na Arthur Melo wigaragaje cyane ku ruhande rwa FC Barcelona.

Mu gice cya kabiri ikipe itozwa na Ernesto Valverde Tejedor yagarutse yiminjiriyemo agafu ibona igitego cyo kwishyura ku munota wa 57 cyatsinzwe na Malcom Filipe Silva de Oliveira ukomoka muri Brésil.

Abanya Bresil Marcelo na Malcom barwanira umupira

Ni umupira wari umaze akanya imbere y’izamu aho Jordi Alba na Luis Alberto Suárez bari bamaze gutera mu izamu amashoti abiri akomeye ariko umunyezamu wa Madrid, Keylor Antonio Navas yitwara neza yose ayikuramo, ariko iry’imoso ya Malcom rimurusha imbaraga igitego kirinjira.

Malcom yishimira igitego yatsinze cyo kunganya

Mu gice cya kabiri impande zombi zasimbuje Lionel Messi yinjira mu kibuga asimbuye Coutinho utahiriwe n’uyu mukini naho ku rundi ruhande Gareth Bale asimbura Vinisius Jr.

Kabuhariwe Messi wari wabanje hanze yishyushya ngo yinjire ku munota wa 63

Ntacyo ibi bihangange byahinduye kuko iminota 90 yarangiye amakipe yombi anganya 1-1, ikipe izajya ku mukino wa nyuma izamenyekana tariki 27 Gashyantare 2019 saa 22:00 mu mukino wo kwishyura uzabera i Santiago Bernabéu mu Mujyi wa Madrid.

Gerard Pique ahanganye na Rafael Varane

Indi kipe izagera ku mukino wa nyuma wa Copa del Rey izamenyekana tariki 28 Gashyantare 2019 mu izaba yarokotse hagati ya Real Betis na Valencia CF.

 Andi mafoto :

 

 

   

Tanga igitekerezo