Rayon Spots yahagaritse umutoza mukuru n’abamwungirije

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 11.06.2018 saa 15:55 |

Abatoza ba Rayon Sports Ivan Jacky Minnaert , Lomami Marcel na Jeannot Witakenge bahagaritswe muri Rayon Sports igihe kitazwi kugira ngo habanze gusuzumwa aho ikibazo kiri muri Rayon Sports gituruka .

Ikipe iraba isigaranywe na Nkunzingoma Ramazan na Hategekimana Corneille uheruka kugirwa umuyobozi wa Tekiniki ariko hari andi makuru avuga ko ikipe ishobora kuba ihawe Mashami Vincent usanzwe ari umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu , Amavubi.

Ni umwe mu myanzuro yavuye mu nama y’igitaraganya yateranye kuri uyu wa Mbere tariki 11 Kamena 2018.Iyi  imyanzuro ifashwe nyuma y’uko Rayon Sports iri kwitegura umukino ukomeye wa Shampiyona izakina na APR FC ku wa Gatanu tariki 15 Kamena 2018 kuri Stade Amahoro.

Abahagaritswe ntibahawe amabaruwa abahagarika uretse ahubwo ko babibwiwe mu nama. Babwiwe ko bategereza indi myanzuro izafatwa nyuma nkuko umwe mu bari muri iyi nama yabitangaje. Yagize ati ” Babwiwe ko bazira kutumvikana no kudatanga umusaruro. Bo bahise bataha hakomeza indi nama iri kuvugirwamo ibindi ahari biri bumenyekane nyuma.”

Mashami Vincent ushobora guhabwa iyi kipe asanzwe ari umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu, Amavubi ndetse n’umutoza mukuru w’ikipe y’abatarengeje imyaka 20.Ni umwanya yahawe nyuma yo kuva muri Bugesera FC yatozaga nk’umutoza mukuru. Mashami yagiye muri Bugesera FC muri Nyakanga 2016 asimbuye Ally Bizimungu. Mbere yaho Mashami Vincent yatozaga APR FC ndetse anayihesha igikombe cya shampiyona 2014-2015.

Nubwo nta kinini igiharanira muri Shampiyona ariko Rayon Sports iracyari mu gikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka kigeze muri 1/4 cy’irangiza. Rayon Sports kandi igomba no kwitabura irushanwa rya Kagame CECAFA Cup ndetse n’imikino y’amatsinda ya Total CAF Confederation Cup izasubukurwa nyuma y’igikombe cy’isi.

Imyitozo yo kuri uyu wa Mbere tariki 11 Kamena 2018 yayobowe na Nkunzingoma Ramazan usanzwe atoza abanyezamu ndetse na Corneille nyuma y’uko abandi batoza bose bari bitabiriye inama yatumijwe na Perezida wa Rayon Sports, Paul Muvunyi.

Nkunzingoma Ramazani niwe uri gukoresha imyitozo

Muri Gashyantare 2018 , nibwo Rayon Sports yemeje Umubiligi Ivan Minnaert nk’umutoza mushya usimbura Olivier Karekezi weguye akanasubira i Burayi.Minnaert yagarutse mu Rwanda afasha Rayon Sports kujya mu matsinda ya Total CAF Confederation Cup bwa mbere mu mateka ku ikipe yo mu Rwanda.

Nyuma yaho hakunze kuvugwa umwuka utari mwiza hagati ye n’abakinnyi ndetse yakunze no kugirana ibibazo binyuranye n’abatoza bamwungirije Jannot Witakenge na Lomami Marcel.

Ihagarikwa ry’aba batoza rije rikurikira irya Kapiteni Ndayishimiye Eric Bakame wahagaritswe ashinjwa ubugambanyi no guta akazi.. Bakame yahagarikiwe rimwe na Kit Manager, Djemba Djemba. Andi makuru atugeraho avuga ko Bakame ashobora kuba yababariwe mbere y’uko umukino wa APR FC uba , akazaba ari kumwe n’abandi.

Mu nama yabaye tariki 6 Kamena 2018 yo gusasa inzobe ku bibazo byari muri Rayon Sports, Lomami Marcel yari yavuze ko muri Staff Technique ya Rayon Sports harimo ikibazo kugeza ubwo atari akibwirwa abakinnyi 11 babanza mu kibuga kuko umutoza Minnaert yari yarabujije abakinnyi kujya bagira icyo bamubwira mu byo babaga bapanze.

Minnaert ahagaritswe muri Rayon Sports nyuma y’uko yaherukaga kugirwa umwe mu bashinzwe gushakisha abakinnyi bashya ba Rayon Sports mu gihe cy’igura n’igurisha cyegereje. Yari afatanyije na Ruterana Jean Damascene, Migambi Gerrard, Gatete Ahmed, Itangishaka Bernard King na Hategekimana Corneille

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App