Rayon Sports yiteguye gutsindira Costa do Sol ku matara y’i Nyamirambo

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 06.04.2018 saa 13:45

Kuri uyu wa gatanu 18h00, ikipe ya Rayon Sports irakira Costa do Sol yo muri Mozambique mu mikino ya CAF Confederation Cup, umukino urabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

Umutoza wa Rayon Sports Ivan Jacky Minnaert, aratangaza ko ikipe ya Rayon Sports yiteguye gutsinda Costa do Sol mu mukino ubanza uza kubera i Nyamirambo, nk’uko yabitangarije abanyamakuru mu kiganiro kibanziriza uyu mukino nyuma y’imyitozo ya nyuma yabaye ku wa gatanu.

Yagize ati “Intego yanjye ndetse n’iy’abakinnyi ni ugutsinda, imyitozo tumaze iminsi dukora turizera ko igomba kudufasha muri uyu mukino, uko twitwaye kuri Mamelodi siko benshi babikekaga, no kuri uyu mukino twiteguye kwitwara neza

Kuri kapiteni w’iyi kipe Ndayishimiye Eric Bakame , ngo ni mahirwe aza rimwe, biteguye kutayapfusha ubusa. Ati: ” Aya ni andi mahirwe tubonye nyuma ya Mamelodi, ni amahirwe aza gake mu buzima, tuzi ko nitumaramuka dutsinze uyu mukino bizahindura amateka y’umupira w’amaguru, twarebye iriya kipe uko ikina, turumva dufite icyizere cyo kuyisezerera

Uyu mukino uraza gutangira Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, kwinjira bikaba ari 2000 Frw, 5000 Frw, 10000 Frw  na 20,000 Frw, imiryango ya Stade iraba ifunguye kuva Saa Saba z’amanywa.

Amafoto yaranze imyitozo ya Rayon Sports ku matara i Nyamirambo :

 

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo