Rayon Sports yinjije akayabo k’amafaranga ku mukino yatsinzemo APR FC

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 21.04.2019 saa 12:11

Ikipe ya Rayon Sports yaraye iciye agahigo ko kwinjiza amafaranga menshi kuri stade,nyuma yo kwinjiza asaga Miliyoni 68 n’ibihumbi 580 by’amafaranga y’u Rwanda ku mukino yaraye itsinzemo APR FC igitego 1-0 cya Micheal Sarpong.

Rayon Sports isanzwe izwiho guca uduhigo,yabaye ikipe ya mbere yinjije miliyoni 60 zirenga kuri stade ku mukino umwe,kuko yaraye yinjije akayabo ka Miliyoni 68 n’ibihumbi 580 mu mukino w’umunsi wa 23 yaraye itsinzemo APR FC ku munota wa nyuma w’umukino.

Stade yari yakubise yuzuye

Nkuko abashinzwe kubarurira Rayon Sports babitangarije Radio 10 ikorera i Kigali ,Rayon Sports ngo ayo mafaranga yose yaturutse mu mifuka y’abafana bayo,aba APR FC ndetse n’abakunzi ba ruhago muri rusange. Kwinjira kuri uyu mukino w’ishyiraniro wabaye kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 20 Mata 2019,byari 2000 FRW, 5000 FRW ,10.000 FRW, 15.000 FRW na 20.000 FRW.

Indi mikino yinjije amafaranga menshi mu Rwanda

Umukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro wahuje Rayon Sports na APR FC taliki 04 Nyakanga 2016 miliyoni 37 n’ibihumbi 993, uyu mukino Rayon Sports nabwo yatsinze APR FC igitego 1-0.

Undi mukino wahuje Ghana n’Amavubi taliki 05 Nzeli 2015 winjije miliyoni 40 nabwo tike ya make ari ibihumbi bibiri, icyo gihe yatsinze Amavubi igitego 1-0.

Undi mukino kandi winjije menshi ni uwahuje Amavubi na RDC muri ¼ cya CHAN 2016 wabonetsemo miliyoni 36 n’ibihumbi 700. 

Tanga igitekerezo