Rayon Sports yihanije abacuruza ibirango byayo nta burenganzira

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 28.05.2019 saa 10:16

Mu itangazo iyi kipe yacishije ku rubuga rwayo rwa Twitter,ikipe ya Rayon Sports yaburiye abantu bakomeje gushaka inyungu mu birango byayo nta burenganzira babiherewe, ivuga ko uzabifatirwamo azahita ashyikirizwa Polisi y’igihugu.

Riragira riti” Birabujijwe gucuruza ibirango bya Rayon Sports utabifitiye uruhushya. Banyamuryango murasabwa kwirinda abantu bakwirakwiza imyenda ya Rayon Sports ngo yatwaye igikombe cya 2018/2019. Uzafatwa ayicuruza atabifitiye uruhushya azashyikirizwa Polisi y’u Rwanda.”

Ibi Rayon Sports ibitangaje mu gihe aho imariye gutwara igikombe cya shampiyona usanga hari abacuruza ibirango byayo byiganjemo imyambaro ndetse n’amafoto y’abakinnyi b’iyi kipe. Bisobanuye ko uzajya yifuza gucuruza ibirango bya Rayon Sports azajya abanza kwegera ubuyobozi bwayo bukabanza kubimuhera uburenganzira.

Rayon Sports n’abakunzi bayo bari mu byishimo bidasanzwe, nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona y’u Rwanda y’umwaka wa 2018/2019. Iki gikombe cya cyenda Rayon Sports yegukanye kuva yatangira gukina shampiyona y’u Rwanda, izagishyikirizwa ku wa 01 Kamena ubwo izaba yakiriye Marines FC, mu mukino w’umunsi wa 30 wa shampiyona uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Tanga igitekerezo