Rayon Sports yegukanye igikombe cya Shampiyona 2016-2017-Amafoto

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 17.05.2017 saa 19:22

Nyuma yo gutsinda Mukura VS ibitego 2-1 bya Moussa Camara mu mukino w’ikirarane wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatatu. Rayon Sports yahise yegukana igikombe cya shampiyona ya 2016-2017

Iyi ntsinzi ni amateka akomeye ku mutoza  Masoudi Djuma kuko yahesheje Rayon Sports igikombe cya shampiyona muri 2004 ari umukinnyi none nyuma y’imyaka 13 abisubiyemo ari umutoza mukuru.

Muri uyu mukino wari wabanje kuvugwaho byinshi mbere yo kuba, Ivan Minnaert atangaza ko azakinisha abakinnyi umunani nyuma yisubiraho ashyiramo 11, watangiye Rayon Sports ishaka igitego cyo mu minota ya mbere ku munota wa kabiri Moussa Camara agera imbere y’izamu ariko ateye umupira uca hanze.

Abakinnyi n’abafana bishimira igikombe

Uyu munya Mali wakinaga umukino wa mbere nyuma y’ibihano yari yafatiwe azira gutoroka ikipe, yakomeje guha akazi gakomeye ba myugariro ba Mukura VS ndetse ku munota wa 13 afungura amazamu ku mupira wari uvuye kuri coup franc yatewe na Kwizera Pierrot, ashyiraho umutwe awuboneza urushundura.

Moussa Camara uvuye mu bihano niwe uhesheje Rayon Sports igikombe

Ivan Minnaert wari uhanganye na Masoudi Djuma wahoze amwungirije muri iyi kipe, yatangiye kutumvikana n’abasifuzi bari bayobowe na Samuel Uwikunda hagati mu kibuga, avuga ko hari amakosa abakinnyi be barimo gukorerwa ntibayahane bigera n’ubwo abwira uwo ku ruhande ko niba atarimo kubona neza yamutiza amadarubindi.

Uyu mukino wari urimo ishyaka n’imbaraga nyinshi

Kuva ku munota wa 20 Mukura VS yihariye umupira akanya gato ibonamo uburyo bubiri bwari kubyara ibitego ariko yaba Ibrahim Nshimiyimana ndetse na Kevin ntibabasha kubukoresha neza.

Igice cya mbere cyarangiye ari igitego 1-0, abakunzi ba Rayon Sports batangira kubyina intsinzi ariko bazi neza ko hakiri indi minota 45 y’igice cya kabiri yashoboraga kubabuza ibirori bari baje bambariye.

Kwizera Pierrot inkingi ya mwamba ya Rayon Sports ateruwe n’abafana

Icyizere cyaje kwiyongera mu gice cya kabiri ubwo ku munota wa 53 rutahizamu Moussa Camara yashyiragamo igitego cya kabiri. Mu gihe abafana barimo abibumbiye muri Gikundiro Forever na March Generation bari bakiri mu bicu bamwe batararangiza kucyishimira, Youssuf Habimana yahise abyaza umusaruro umupira yahawe na Ibrahim Nshimiyimana atsinda icya mbere cya Mukura VS.

Manishimwe Djabel yazonze cyane Mukura

Imibare yahise iba myinshi ku batoza bombi batari bigeze bicara, Masoudi Djuma yiyama abakinnyi be b’inyuma barimo batakaza imipira cyane naho Ivan Minnaert utashakaga ko atwarirwaho igikombe we umwanya munini yawumaraga ashwana n’abasifuzi yashinjaga kubogama.

Rwatubyaye ASbdul wasimburaga yishyuhije ariko ntiyinjira mu kibuga

Masoudi yakoze impinduka akuramo Nsengiyumva Mustapha yinjiza Nova Bayama bidatinze akuramo Manishimwe Djabel yinjiza Muhire Kevin mu rwego rwo gukomeza ubusatirizi ashaka igitego cya gatatu.

Amafoto yaranze uyu mukino :

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo