Rayon Sports yatsinzwe 3-1na Zamalek mu Misiri

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 16.03.2015 saa 12:39 |

Ikipe ya Rayon Sports ihagarariye u Rwanda mu gikombe cy’Afurika cy’amakipe yatsindiye ibikombe (Confederation Cups) yatsindiwe mu misiri na Zamalek  ibitego bitatukuri kimwe

Igice cya mbere cyihariwe cyane na Zamelek ku buryo ku munota wa gatandatu umukino ugitangira, Ahmed Eid yatsinze igitego cya mbere cya Zamalek kuri penaliti itavuzweho rumwe ku ikosa ryakozwe na Tubane James.

Rayon Sports yabonye amahirwe yo kugombora icyi gitego maze Tubane James ahusha penaliti yateye  umunyezamu wa Zamalek waguye ayikuzamo ikirenge unyura hejuru y’izamu.

zamalekrayon

Zamalek yakomeje gukinana imbaraga nyinshi ishaka impamba izayizana i Kigali, ku munota wa 36 Tawfik atsinda igitego cya kabiri mbere y’uko Ahmed Eid atsinda icya gatatu ku munota wa 45 bajya kuruhuka.

Mu gice cya kabiri ibintu byaje guhinduka kuko Rayon Sports yaje yahinduye imikinire irasatira ku buryo ku mupira yahawe na Kwizera Pierrot, Muganza Isaac yatsindiye Rayon Sports igitego cyayo rukumbi ku munota wa 53.

Umukino ujya kurangira Rayon Sports yokeje igitutu Zamalek ibona uburyo bubiri bukomeye ku munota wa 83 na 85 ariko ntibwavamo igitego.

Ibi bikaba bibasa Rayon Sports gutsinda ibitego bibiri i Kigali kugira ngo basezerere  Zamalek.Umukino wo kwishyura iKigali izaba tariki ya 5 Mata 2015.

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App