Rayon Sports yatsinze, Apr iranganya mu bikombe by’Afurika.

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 16.02.2015 saa 09:33 |

Ikipe ya Rayon Sports ihagarariye u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup yatsindiye Panthère du Ndé iwayo muri Cameroun igitego 1-0

Icyo gitego cyatsinzwe na  Uwambazimana Leon akaba ari nacyo cye cya mbere atsindiye hanze y’u Rwanda cyatumye Rayon Sports  yongera amahirwe yo gukomeza mu gice cya kabiri aho yahura na Zamalek yo mu Misiri.

Ndayishimiye Eric “Bakame” na Muganza Isaac bagiye batinze kubera ibyangombwa bombi babanje mu kibuga. Uwambazimana Leon yatsinze igitego cya mbere cya Rayon Sports ku munota wa karindwi.

Rayon Sports yabonye penaliti ku ikosa ryakorewe Peter Otema ariko kapiteni wayo, Ndayisenga Fuad ayiteye umunyezamu ayikuramo.

rayonpanthere15

Rayon Sports izakina umukino wo kwishyura na Panthère du Ndé tariki ya 1 Werurwe 2014, umukino ushobora kubera kuri stade ya Muhanga kuko ari yo amakipe yo mu Rwanda yatanze mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika.

Iyi kipe ihagarariye u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup ikomeje yahura na Zamalek yo mu Misiri mu ijonjora rya kabiri.

Kuri iki Cyumweru saa kumi n’igice, APR FC ihagarariye u Rwanda muri CAF champions league nayo yashoboye kwitwara neza inganya 0-0 mu mukino ubanza wayihuje na Liga Muçulmana de Maputo.APR irasabwa gutsinda umukino wo kwishyura uteganyijwe kuba mu byumweru bibiri kuri Sitade Amahoro.

APR FC isezereye Liga Muçulmana de Maputo izahura mu ijonjora rya kabiri na Al Ahly yo mu Misiri yatwaye igikombe cya shampiyona n’igikombe kiruta ibindi mu Misiri ku nshuro ya 8 nk’umuhigo.

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App