Rayon Sports yareze umusifuzi wo ku ruhande Ndagijimana muri FERWAFA

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 13.12.2018 saa 15:01

Ubuyobozi bwa Rayon Sports ntibwishimiye ibyemezo by’umusifuzi wo ku ruhande,Ndagijimana Theogene wabasifuriye ku munsi w’ejo,taliki ya 12 Ukuboza 2018, bakina na mukeba APR FC akanga igitego cya Sarpong ku munota wa 86 avuga ko yaraririye,bituma APR FC ibatsinda ibitego 2-1.

Kuri uyu wa Kane tariki 13 Ukuboza 2018, nibwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwandikiye umunyabanga w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA bumumenyesha ko butishimiye imyitwarire y’umusifuzi wo ku ruhande,Ndagijimana Theogene, ku mukino baraye batsinzwemo na APR FC 2-1,bityo batifuza kuzongera kumubona abasifurira.

Ibaruwa ya Rayon Sports igira iti “Tubandikiye iyi baruwa tugira ngo tubasabe ko mwatubariza impamvu yamuteye kwitwara nabi bigeze hariya by’umwihariko igitego cyatsinzwe na Sarpong ariko we akemeza ko yari ari inyuma ya ba myugariro’ Hors – Jeu bityo igitego kikangwa nyamara cyari igitego n’amashusho abigaragaza.

Bwana munyamabanga tuboneyeho kubasaba ko uriya musifuzi mutakongera kumuha imikino yacu kuko sibwo bwa mbere adusifuriye ibitandukanye n’ukuri nko ku mukino twakinnyemo na AS Kigali muri 1/2 cy’igikombe cy’Agaciro 2018 yanze igitego cyatsinzwe na Rutanga n’umutwe n’ahandi henshi yadusifuriye yagiye abogama bigaragara.”

Ndagijimana yateje urunturuntu mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda kuko amashusho yafashwe na AZAM yerekana ko rutahizamu atari yaraririye ubwo yahabwaga umupira na iradukunda Eric Radu agatsinda igitego.

Mu k’Ukuboza 2016 nabwo Ndagijimana Theogene yahawe gasopo na CAF nyuma yo kwitwara nabi ku mukino wahuje Tunisia na Libye tariki ya 11 Ugushyingo uyu mwaka, aho yashinjwe ko yagaragaje urwego ruri hasi. Icyo gihe byanatumye ataboneka mu basifuzi bagombaga gusifura CAN 2017.

Icyo gihe impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF ryamumenyeshaga ko ashobora kuzahagarikwa mu gihe cyose akoze amakosa nkayo yakoze.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo