Rayon Sports yanganyirije na Young Africans i Dar es Salaam

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 16.05.2018 saa 22:24 |

ikipe ihagarariye u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup  Rayon Sports yanganyije na Yanga Africans 0-0mu mukino wa kabiri wo mu itsinda D, Gor Mahia nayo inganya na USM Alger 0-0.

Ni umukino wabereye kuri Stade Uwanja wa Taifa muri Tanzania yakira abafana ibihumbi 60 bose bicaye neza. Kubera ibihe Yanga Africans imaze iminsi icamo ndetse ikaba idaheruka gutsinda, nta bafana benshi bari muri Stade.

Rayon Sports yihariye umupira ku kigero cya 52% mu gice cya mbere, ibona uburyo bwo gutsinda butatu bwose bwapfuye ubusa.

Mu gice cya kabiri umutoza Ivan Minnaert yakoze impinduka akuramo Djabel Manishimwe yinjiza Kevin Muhire ku munota wa 58, ku wa 73 akuramo Ismaila Diara utahiriwe n’umukino yinjiza Christ Mbondi.

Ku ruhande rwa Yanga , Amissi Tambwe yasimbuye Obrey Chola Chirwa wari waboneye amahirwe akomeye ikipe ye ariko yatera umupira ukikubita ku mutambiko w’izamu ryari ririnzwe na Bakame.

Nyuma y’Uko USM Alger inganyirije 0-0 na Gor Mahia muri Kenya, ubu niyo ikomeye kuyobora itsinda n’amanota 4. Gor Mahia na Rayon Sports ziranganya amanota 2 naho Yanga Africans ikagira inota 1.

Imikino itaha izaba nyuma y’Igikombe cy’Isi cya 2018 kizabera mu Burusiya, Gor Mahia izakira Young Africans. Hagize ikipe ibona amanota atatu muri uwo mukino, Rayon Sports ntitsinde USM Alger izaba yakiriye i Kigali, izaba itangiye gusigara inyuma mu gihe amakipe abiri azasoza amatsinda ari imbere ariyo azerekeza muri 1/4.

Amatariki azaberaho imikino Rayon Sports isigaje muri iri tsinda:

Tariki 18 Nyakanga 2018: Rayon Sport vs USM Alger
Tariki 29 Nyakanga 2018: USM Alger vs Rayon Sports
Tariki19 Kanama 2018: Gor Mahia vs Rayon Sports
Tariki29 Kanama 2018: Rayon Sports vs Yanga Africans

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App