Rayon Sports yanganyije na Mamelodi Sundowns mu mukino unogeye ijisho

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 08.03.2018 saa 05:26 |

Mu mukino ubanza mu ijonjora rya nyuma muri Total CAF Champions League, ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo, abafana bataha bahonda agatoki ku kandi bavuga ko byashobokaga ko bari kuyitsindira i Kigali.

Abafana ba Rayon Sports bivovota kubera ibitego byinshi ikipe yabo yahushije akenshi byagiye bikurwamo n’umunyezamo Onyango wari wabaye ibamba mu izamu rya Mamelodi ariko cyane cyane igitego cyavuyemo ku munota wa 72 nicyo cyababaje abafana ba Rayon Sports. Christ Mbondi winjiye mu kibuga asimbuye yazamukanye umupira, ba myugariro ba Mamelodi babanza kwibeshya ko yaraririye, ateye umupira ukubita ku giti cy’izamu.

Nubwo abafana ba Rayon Sports babajwe n’uko ikipe yabo itatsinze nubwo byashobokaga, banatashye bishimiye kungana na Mamelodi Sundowns yari yakabirijwe cyane, bamwe bemeza ko Rayon Sports itazabasha kuyikura imbere, ko ahubwo izayinyagira.

Hari mu mukino wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Werurwe 2018. Mbere y’umukino abafana ba Rayon Sports wabonaga bafitiye icyizereye ikipe yabo ariko bamwe bakaza baseta ibirenge bitewe n’uburyo Mamelodi isanzwe izwi ku mugabane wa Afurika nk’ikipe ikomeye kandi ifite amafaranga.

Mamelodi Sundowns ibarwa mu makipe atatu ya mbere akomeye muri Afurika, yegukanye igikombe cya CAF Champins League mu 2016 biyihesha kwitabira icy’Isi cy’amakipe cyabereye mu Buyapani. Ifite ubushobozi mu mafaranga kuko n’umuherwe wayo ari mu ba mbere kuri uyu mugabane.

Ubuhangange bwa Mamelodi ntibwakanze abakinnyi ba Rayon Sports kuko umukino wose muri rusange, buri mukinnyi wayo kuva kuri nyezamu Bakame kugera kuri Tchabalala witwaye neza cyane muri uyu mukino bari bahagaze neza cyane.

Rayon Sports niyo yatangiye ikina neza mu minota 5 ya mbere ariko nyuma Mamelodi iza kuyisubirana iyirusha guhererekanya neza nubwo abataha izamu bayo bageraga ku rya Rayon Sports bakahasanga ubwugarizi bwari buhagaze neza buyobowe na Mugabo Gabriel witanze cyane mu mukino.

Mamelodi Sundowns yatangiye kwiharira umupira hagati mu kibuga, igerageza uburyo bwa mbere bw’igitego ku munota wa karindwi bwa Langerman ariko umupira ujya hanze; nyuma y’iminota itatu, Percy Tau yagerageje ubundi buryo aciye mu rihumye Mugabo Gabriel nabwo ntibwatanga umusaruro.

Rayon Sports yakinaga neza by’umwihariko Hussein Tshabalala usanzwe ari rutahizamu, wari witabajwe na myugariro wo ku ruhande ariko imipira yoherezwaga imbere, Ismaila Diarra akaba atayishyikiraga ndetse akaba ariwe mukinnyi wabonaga ko atari gukora akazi gakomeye ugereranyije nakakozwe na bagenzi be.

Byatumye umutoza Ivan Minnaert akora impinduka mu gice cya mbere akura mu kibuga Nahimana Shassir wakinaga hagati yinjiza Nyandwi Saddam wahise afata umwanya Tshabalala yakinagaho maze we yigira imbere gushaka ibitego kuko ashobora kwiruka, akanacenga.

Ntibyatinze kubona impinduka kuko uyu Murundi Rayon Sports yakuye mu Amagaju FC uyu mwaka, yatangiye guha akazi ab’inyuma ba Mamelodi aza no kubona uburyo bwari bwabazwe ku munota wa 42 ariko umupira ujya hanze.

Mu gice cya kabiri, abakinnyi ba Mamelodi bagarutse bashaka igitego mu minota ya kare, batsa umuriro imbere y’izamu rya Rayon Sports, babona coup franc ebyiri zikurikirana ariko Ange Mutsinzi, wakinnye neza afatanyije na Mugabo Gabriel na Usengimana Faustin bari inyuma babyitwaramo neza.

Ivan wabonaga ko nta cyo Ismaila Diarra ari kumufasha, yakoze impinduka yinjiza Umunya-Cameroun Christ Mbondi wahise atera ishoti rigana mu izamu ku mupira wa mbere yari akozeho.

Rayon Sports yongeye gusatira Rutanga agerageza ishoti ashaka gutungura Onyango ariko uyu munyezamu w’Ikipe y’Igihugu ya Uganda, umupira awushyira hanze.

Umutoza wa Mamelodi nawe yahise akora impinduka yinjiza Jeremy Brockie asimbuye Manyisa wari wananiwe. Umukino warinze urangira bikiri 0-0.

Tariki 17 Werurwe 2018 nibwo hateganyijwe umukino wo kwishyura muri Afurika y’Epfo.

Amafoto :

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App