Rayon Sports yanganyije na Bugesera biyibuza gusubira ku mwanya wa mbere

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 08.03.2019 saa 23:19

Mu mukino w’umunsi wa 20 wa Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku mugoroba wo ku wa 8 Werurwe 2019. Ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Bugesera FC igitego 1-1, igira amanota 44, biyibuza amahirwe yo kwisubiza umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo ruyobowe na APR FC ifite amanota 45.

Uyu mukino Rayon Sports yawutangiye isatira ishaka intsinzi no kwisubiza umwanya wa mbere iherukaho ku munsi wa 19 wa shampiyona, ubwo yatsindaga Gicumbi FC 1-0 ariko iwumaraho amasaha macye kuko mukeba wayo APR FC yahise iwisubiza nyuma yo gutsinda Marines FC 2-0.

Uyu mukino waranzwe n’ishyaka ku mpande zombi, ku munota wa kabiri, Mugisha Gilbert wa Rayon Sports yateye ishoti rikomeye umupira ukurwamo n’umuzamu wa Bugesera FC, Nsabimana Jean de Dieu bakunze kwita Shaulin.

Rayon Sports yakomeje kotsa igitutu Bugesera FC. Ku munota wa gatatu, Iradukunda Eric bakunze kwita Radu yateye ishoti rikomeye ariko rifata ku giti cy’izamu, ku munota wa karindwi Rutanga nawe ahusha igitego cyari cyabazwe.

Rayon Sports yakomeje gusatira ariko amahirwe ntiyayisekera kuko ku munota wa 18, Bugesera FC yaje gutsinda igitego cyiza, cyatsinzwe na Nzigamasabo Steve ku mupira mwiza yari ahawe na Samson Irokan Ikecukwu.

Rayon Sports yakomeje kotsa igitutu izamu rya Bugesera FC, ihusha uburyo bwinshi bwashoboraga kuvamo ibitego. Nko ku munota 54, Jules Ulimwengu yahushije penaliti yahawe ku ikosa ryari rikorewe Raphael Da Silva mu rubuga rw’amahina.

Rayon Sports yakomeje kotsa igitutu Bugesera FC maze ku munota wa 77, rutahizamu Jules Ulimwengu ayishyurira igitego yatsindishije umutwe, ku mupira yari uhawe na Iradukunda Eric Radu, nyuma y’uko umunyezamu awufashe ntawukomeze.

Bugesera FC yongeye gushakisha igitego aho ku munota wa 81, Ahishakiye Jacques yahushije ikindi gitego cyari cyabazwe, ku mupira yateye ukagarurwa n’umutambiko w’izamu.

Mu minota ya nyuma, impande zombi zakomeje gushakisha ibitego ariko umukino urangira ari 1-1, bituma Rayon Sports iguma ku mwanya wa kabiri n’amanota 44 irushwa rimwe gusa na mukeba APR FC, mu gihe Bugesera iri ku mwanya wa 10 n’amanota 23.

Kanda hano urebeye urutonde rurambuye 

Tanga igitekerezo