Rayon Sports yakoreye imyitozo ku kibuga izakiniraho ejo na Yanga-Amafoto

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 15.05.2018 saa 20:04

Ikipe ya Rayon Sports yakoreye imyitozo ku kibuga cya Stade ya Uwanja wa Taifa izakiniraho umukino na Yanga Africans kuri uyu wa tatatu tariki 16 Gicurasi 2018 mu mukino wo mu itsinda D muri Total CAF Confederation Cup.

Rayon Sports yahagurutse i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki 14 Gicurasi 2018. Icumbikiwe muri Serena Hotel ya Dar Es Salaam.

Mu mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 15 Gicurasi 2018 nibwo Rayon Sports yakoreye imyitozo kuri Stade Uwanja wa Taifa izakiniraho. Ni Stade yakira abantu 60.000 bose bicaye neza. Rayon Sports yakoze imyitozo yoroheje yo kumenyera ikibuga n’ikirere cya Dar Es Salaam gishyuha cyane.

Umukino wa kabiri  wo mu itsinda Duteganyijwe kuri uyu wa gatatu tariki 16 Gicurasi 201u uka zatangira ku isaha ya saa kumi n’ebyiri uzayoborwa n’umusifuzi ukomoka muri Angola Hélder Martins de Carvalho uzafatanya n’abanya Kenya.

Abafana bahagurutse na ’Bus’ nabo bamaze kugera i Dar Es Salaam. Bari kuruhuka biteguye kuzashyigikira ikipe kuri uyu wa gatatu. Bacumbitse muri Manyangwe Hotel itari  kure cyane ya Serena Hotel icumbitswemo n’ikipe ya Rayon Sports.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo