Rayon Sports yaguze Rutahizamu Ulimwengu Jules wa Sunrise FC

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 30.01.2019 saa 15:44

Nyuma y’amezi atandatu gusa akinira Sunrise FC, rutahizamu Jules Ulimwengu yerekeje muri Rayon Sports aho agiye gusinya amasezerano y’imyaka ibiri, atanzweho miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda zirimo eshanu yahawe ku giti cye.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo umunyamabanga wa Rayon Sports Itangishaka Bernard King, yahagurutse i Kigali yerekeza mu karere ka Nyagatare aho yagiye gushaka urwandiko rwemeza ko ikipe ya Sunrise FC irekuye rutahizamu wayo Ulimwengu Jules w’imyaka 19.

Ulimwengu Jules

Uru rugendo rwakozwe nyuma yo kwishyura amafaranga miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda kuri konti ya Sunrise FC na Miliyoni eshanu kuri konti y’uyu rutahizamu ukinira ikipe y’igihugu y’u Burundi y’ingimbi ariko akaba afite n’ubwenegihugu bw’u Rwanda ari nabwo akoresha muri shampiyona y’u Rwanda.

Jules Ulimwengu yaje mu ikipe ya Sunrise FC aturutse muri LLB y’iwabo mu Burundi,yemeza benshi mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda ndetse n’abayobozi ba Rayon Sports bahisemo kumwibikaho.

Ulimwengu Jules ari kumwe n’ingimbi z’Intamba mu rugamba muri Niger

Jules Ulimwengu yafashije Sunrise FC kwitwara neza nubwo ihorana ubukene,bituma benshi bemeza ko aramutse ageze mu ikipe ikomeye ashobora kwitwara neza kurushaho.

Jules Ulimwengu yemeye gusinya amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports ariko akazayasinya avuye muri Niger, aho ari kumwe n’ikipe y’igihugu y’u Burundi ‘Intamba ku rugamba’ y’abatarengeje imyaka 20, aho bagiye kwitabira igikombe cya Afurika cy’ingimbi.

Tanga igitekerezo