Rayon Sports yageze i Dar es Salaam muri Tanzaniya

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 15.05.2018 saa 17:03

Ikipe ya Rayon Sports igomba gukina na Young Africans kuri uyu wa gatatu tariki ya 16 Gicurasi 2018 mu mukino wa kabiri wo mu matsinda muri Caf Confederation Cup yamaze kugera I Dar es Salaam.

Rayon Sports yahagurutse kuri uyu wa mbere tariki ya 14 Gicurasi 2018 ku isaha ya sa tanu n’igice za hano I Kigali ikaba yageze muri Tanzania mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri,ikaba yafashe ifunguro rya sa sita kuri Hotel Serena i Dar es Salaamari naho icumbitse.

Rayon Sports izakina uyu mukino idafite myugariro Usengimana Faustin ufite amakarita abiri y’umuhondo mu gihe Niyonzima Olivier ’Sefu’ akiri mu mvune na ho Rwatubyaye Abdul we ntabwo arabona ibyangombwa byo gukina iyi mikino ya CAF, aho ashobora kubibona muri Nyakanga, Nahimana Shassir amaze iminsi atari mu ikipe.

Abakinnyi 23 umutoza Ivan Minaert yahisemo gukoresha

Abazamu: Ndayisenga Kassim na Ndayishimiye Eric Bakame.
Ba myugariro: Manzi Thierry, Mugabo Gabriel, Mutsinzi Ange, Rutanga Eric Akram, Nyandwi Sadam na Irambona Gisa Eric.
Abakina hagati: Yannick Mukunzi, Kevin Muhire, Kwizera Pierrot, Mugisha Francois Master, Manishimwe Djabel na Yassin Mugume.
Abataha izamu: Christ Mbondi, Shabani Hussein Tchabalala, Bimenyimana Caleb na Ismailla Diarra.

Biteganyijwe ko Rayon Sports ikora imyitozo ya mbere sa moya zo kuri uyu mugoroba,Umukino nyirizina ukzabera kuri Uwanja wa Taifa aho uzatangira sa moya z’ijoro za hano I Kigali.

Dore uko byari byifashe :

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo