Rayon Sports yagarutse i Kigali yakirwa na mbarwa

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 18.05.2018 saa 08:57 |

Rayon Sports yagarutse i Kigali kuri uyu wa Kane nyuma yo kunganya na Young Africans yo muri Tanzania ubusa ku busa mu mukino wa kabiri w’amatsinda muri CAF Confederation Cup, yakirwa n’abafana batatu.

Ubusanzwe Rayon Sports ni ikipe izwiho kwakirwa n’abafana benshi, gusa kubera umusaruro batishimiye yabonye muri Tanzania kuri uyu wa Gatatu inganya na Young Africans bari bizeye ko igomba gutsinda, yagarutse i Kigali yisanga ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe yonyine.

Umutoza Ivan Minnaert niwe wabanje gusohoka saa 20h20” abonye hanze nta bafana asa n’ubihiwe mu maso nyuma y’iminota micye haza Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports, Itangishaka King Bernard n’Umuyobozi w’Abafana, Muhawenimana Claude, baganira gato bategereza abakinnyi iminota itanu babona gusohoka.

Kapiteni Ndayishimiye Eric Bakame yatangaje ko bidakwiye ko bakirwa neza batsinze igihe bitagenze neza ngo batereranwe, asaba abafana kudacika intege kuko hakiri icyizere cyo kwitwara neza mu mikino itaha.

Yagize ati “Umukino twakinnye wari ufunguye, twabonye uburyo bwinshi gusa amahirwe ntiyaba ku ruhande rwacu kuko twakabaye twarabonye igitego. Gusa ntibikwiye ko abafana bacika intege gutya kuko turacyafite imikino imbere.”

Yongeyeho ati “Tuzakira Young Africans na USM Alger hano mu rugo, tuzagerageza kwitwara neza kandi dufite shampiyona n’Igikombe cy’Amahoro, bagomba kutuba hafi kugira ngo tuve mu bihe turimo, ndabizi harimo abatishimye ariko nta gikuba cyacitse bahumure.”

Kunganya na Young Africans byatumye Rayon Sports iguma ku mwanya wa gatatu mu itsinda D n’amanota abiri inganya na Gor Mahia naho Young Africans ikaba iya nyuma n’inota rimwe mu gihe USM Alger iyoboye n’amanota ane.

Mu butumwa Umutoza Ivan Minnaert yahaye abakinnyi ni uko nta kiruhuko bafite uyu munsi bagomba gukomeza imyitozo bitegura umukino wa Shampiyona na Etincelles FC ku Cyumweru

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App