Rayon Sports y’abakinnyi 10 yasezereye Wau Salaam yo muri Sudani y’epfo

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 19.02.2017 saa 23:07

Kuri iki cyumweru tariki 19 Gashyantare 2017 nibwo habaye umukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze mu gikombe cya Caf Confederation Cup wahuje Rayon Sports na Wau Salaam yo muri Sudani y’Epfo.

Rayon Sports yarangije umukino ari abakinnyi 10 yongeye gutsinda Wau Salaam ihita inayisezerera.Umukino watangiye amakipe yombi akinira hagati ariko Rayon Sports ikarusha Wau Salaam guherekanya imipira gusa kubona igitego bikayigora.

Moussa Camara ubwo yiteguraga gutsinda igitego cya kabiri
Moussa Camara ubwo yiteguraga gutsinda igitego cya kabiri

Ku munota wa 15 w’umukino ,myugariro wa Rayon Sports Mutsinzi Ange   yahawe ikarita y’umutuku ku ikosa yari akoreye myugariro wa Wau Salaam ubwo hari hagiye guterwa koloneli ya Rayon Sports. Ni ikosa umusifuzi wo hagati atari yabonye ,umusifuzi wo ku ruhande aba ariwe umubwira uko byagenze. Rayon Sports yari isigaranye abakinnyi 10 mu kibuga yakomeje gushakisha igitego.

Ku munota wa 18 nibwo Rayon Sports yabonye igitego cya mbere kivuye ku mupira w’umuterekano watewe na Kwizera Pierrot, umuezamu wa Wau Salaam ntiyamenya aho wanyuze.

Ku munota wa 47 Moussa Camara yahushije igitego cyabazwe, umuzamu wa Wau Salaam awukuraho ujya hanze. Bidatinze ku munota wa 50 Kwizera Pierrot nabwo yari abonye ikindi gitego ariko umupira unyura hejuru gato y’izamu.

Djabel na Savio bitwaye neza muri uyu mukino

Ahagana ku munota wa 65 nibwo Nshuti Dominique Savio yinjiye mu kibuga asimbuye Irambona Eric, ari nabwo Nova Bayama yinjijwe mu kibuga asimbuye Moustapha. Ku munota wa 76, ku mupira yari ahawe na Nshuti Savio, Moussa Camara yongeye guhusha igitego cyari cyabazwe. Ku munota wa 81 Moussa Camara wari wari washakishije igitego kuva mu gice cya mbere nibwo yatsinze igitego n’umutwe.

Rayon Sports ikaba yasezereye Wau Salaam ku kinyuranyo cy’ibitego 6-0 kuko mu mukino ubanza yari yayitsinze 4-0. Mu ijonjora rikurikiyeho, Rayon Sports izahura na 11 Createurs yo mu gihugu cya Mali.

Abakinnyi 11 buri kipe yabanje mu kibuga:

Rayon Sports: Ndayishimiye Eric Bakame (GK, C), Irambona Gisa Eric, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange Jimmy, Mugabo Gabriel, Kakule Mugheni Fabrice, Manishimwe Djabel, Kwizera Pierrot, Moussa Camara, Nahimana Shassir na Nsengiyumva Moustapha.

Wau Al Salaam:Robert Amadio (GK), Julio Edward, Ayom Gasper, Nnadozie Ahamefule, Khalid Djuma, Olivier Kangi , Rofino, Ambrose, ElHadji Atorom, Rushdi Ekweldito, Emmanuel Nggeka na Bath Manon.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo