Rayon Sports yaba ishaka kugarura Hamiss Cedric?

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 09.11.2016 saa 21:13

Ubuyobozi bwa Rayon Sports burahakana amakuru avuga ko buri mu biganiro n’umukinnyi Hamiss Cedric wigeze kuyikinira. 

Hamiss Cedric wari umaze kurangiza amasezerano y’imyaka ibiri yari afitanye na Chibuta FC yo muri Mozambique, hari amakuru atangazwa ko yagaragaye i Kigali, bamwe bakeka ko yaba agarutse muri Rayon Sports.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports buhaka ayo makuru; nkuko Gakwaya Olivier, umunyamabanga w’iyo kipe yabitangaje kuri uyu wa gatatu tariki ya 09 Ugushyingo 2016.Agira ati “Ibyo si mbizi ubwo niba ari i Kigali ari muri gahunda ze twe nta gahunda ihari yo kumugarura.”

Hamiss Cedric yitwaye neza mu mwaka wa 2013 ubwo Rayon Sports yatwaraga igikombe cya Shampiyona ayitsindira ibitego 16 mu mikino 14

Abajijwe niba Cedric we abishatse Rayon Sports itamwemerera, Gakwaya yongeye gushimangira ko kugeza ubu nta gahunda ubuyobozi bufite ahubwo ko byaterwa n’umutoza.

Massoudi Djuma, utoza Rayon Sports avuga ko abona Hamiss Cedric akenewe cyane cyane mu mikino nyafurika y’amakipe yatwaye ibikombe iwayo (Arican Confederation Cup).

Hamiss Cedric yavuye muri Rayon Sports mu mwaka wa 2014 bitewe n’ibihano byo kumara amezi atandatu adakina yari yafatiwe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA).FERWAFA yamushinjaga kugira uruhare mu mvururu zakurikiye umukino wa AS Kigali na Rayon Sports, wabaye tariki ya 20 Mata 2014.

Ikipe ya Rayon Sports iramutse imugaruye yaba abaye umunyamahanga wa gatanu, nyuma y’Abarundi bibiri, Nahimana Shassir na Kwizera Pierrot, umunyamali Camara Moussa n’umunyekongo Mugheni Fabrice.

Ibyo byasaba umutoza guhitamo batatu gusa akinisha muri shampiyona.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo