Rayon Sports vs APR FC : Abakinnyi 11 bashobora kubanza mu kibuga n’ibivugwa

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 19.04.2019 saa 19:21

Rayon Sports irakira APR FC ku munsi w’ejo mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona kuri Stade Amahoro i Remera , ni umukino uba ukomeye udahanganishije abakinnyi mu kibuga gusa ahubwo n’abafana nabo baba bahigana ubutwari, mu gihe habura amasaha 24 ngo uyu mukino ube amakipe yombi ariteguye nta n’imwe ifite ibibazo by’imvune bikanganye.

Ni umukino ufite icyo uvuze ku makipe ari ku rugamba rwo gahatanira igikombe cya shampiyona dore ko imwe ari iya mbere indi ikaba iya kabiri ku rutonde rwa shampiyona.

APR FC niyo iyoboye urutonde n’amanota 54 mu gihe Rayon Sports ifite 48, mu gihe yatsinda uyu mukino yahita ishyiramo ikinyuranyo cy’amanota icyenda, byaba bivuze ko Rayon Sports yaba isa nivuye mu rugamba rw’igikombe. Mu gihe Rayon Sports yatsinda uyu mukino hahita hasigaramo amanota atatu bigakomeza urugamba rwo guhatanira igikombe mu gihe hasigaye imikino irindwi ngo shampiyona ishyirweho akadomo.

Rutanga Eric wahoze ukinira ikipe ya APR FC ubu ukinira Rayon Sports yatangaje ko byanze bikunze bagomba gutsinda uyu mukino kuko bawutakaje baba batakaje igikombe. 

Yagize ati”Twiteguye neza cyane uyu mukino tugomba kuwutsinda tukabona amanota atatu, ubuyobozi burakora akazi kabwo baradusura cyane, badushyiriyeho agahimbazamushyi kihariye barashaka ko tuyitsinda kuko tuyitakaje twaba tuvuye ku gikombe.”

Kapiteni wa APR FC, Mugiraneza Jean Baptiste Migi yavuze ko uyu ari umukino wo gupfa no gukira kuko ikosa rimwe gusa bakora byatuma bisanga basubiye mu mibare mibi.

Yagize ati”Tuwiteguye neza nk’uko twitegura indi mikino yose ariko byumwihariko ni umukino dushobora gutsinda tugashyiramo ikinyuranyo cy’amanota 9 tukaba twakwizera ko hari intambwe duteye ituganisha ku gikombe, ariko na none ni umukino dushobora gukora ikosa tugasubira mu mibare ugasanga dutumye Rayon Sports idusatira tuyinjije mu rugamba rwo guhatanira igikombe.”

Uyu mukino ugiye kuba ku mpande zombi nta kipe n’imwe ifite ibibazo bikomeye by’imvune aho bafite abakinnyi bose uretse APR FC izaba idafite Sugira Ernest umaze iminsi mu mvune kimwe na Iranzi na Issa Bigirimana bashobora kutazagaragara 

Dore 11 bashobora kwitabazwa ku mpande zombi “

 

Tanga igitekerezo