Rayon Sports ntiyiteguye kwakira 10% kuri Caleb-Muhirwa Freddy

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 07.03.2019 saa 12:12

Rutahizamu Bimenyimana Bonfils Caleb wahoze akinira ikipe ya Rayon Sports yashinjaga ubuyobozi kwanga kubahiriza amasezerano yanditse bagiranye n’ikipe yamuzamuye ya Aigle Noir ku byerekeye kumugurisha,bikaba biri kumubuza gukinira ikipe yasinyiye amasezerano,ya Riga FC yo muri Latvia.

Visi Perezida wa Rayon Sports Muhirwa Freddy  yatangaje ko Bimenyimana Bonfils Caleb afite amasezerano mashya avuga ko mu gihe azaba aguzwe n’indi kipe izahabwa 40% by’amafaranga azagurwa. Freddy yakomeje avuga ko agerageza kuvugisha Bimenyimana Bonfils Caleb ariko ntamusubize ngo bafate umwanzuro ukwiye.

Muhirwa Frederic (Maitre Freddy) , Visi Perezida wa Rayon Sports

Ikipe ya Riga FC irateganya gutanga ibihumbi 20$,Rayon igahabwa 10% ahwanye na 2000$,Aigle Noir ikabona 90$ ahwanye n’ibumbi 18$ ibintu Rayon sports itumva na gato. Caleb wamaze gusinyira Riga FC amasezerano y’imyaka itatu ,aravuga ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bugiye kumubera imbogamizi yo gutangira gukina muri iyi kipe yabaye iya mbere umwaka ushize muri shampiyona ya Latvia,kuko banze gusinya izi mpapuro.

Hari andi makuru avuga ko Aigle Noir yari guhabwa ibihumbi 16$,Caleb agahabwa 2000$ ndetse na Rayon Sports igahabwa 2000$ nyuma bya 2000$ bya Caleb akabiha Rayon Sports bikaba 4000$ ariko nabyo Rayon Sports ntibikozwa.

Bimenyimana Bon Fils Caleb akaba afite iminsi umunani gusa yo kuba yamaze kumvikana na Rayon Sports kuko isoko riri hafi gufunga.

Tanga igitekerezo