Rayon Sports na AS Kigali nizo zifungura igikombe cy’Amahoro 2019

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 22.05.2019 saa 16:34

Muri Tombola yabereye kuri Ferwafa kuri uyu wa gatatu taliki ya 22.03.209, , Rayon Sports yatomboye ikipe ya AS Kigali ku munsi wa mbere w’igikombe cy’Amahoro.

Ni Tombola yabaye ku mugaragaro aho hifashijwe uduseke twarimo amakipe yiyandikishije, maze abantu batatu bari batoranyijwe ari bo Eric Nshimiyimana, Kamanzi Kharim na Hadija ushinzwe umupira w’abagore muri Ferwafa aba aribo bayoboye iyo tombola.

Rayon Sports ku ikubitiro izabanza yisobanure na AS Kigali

Tombola y’uko amakipe azahura muri 1/16 cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro, yasize ikipe ya Rayon Sports yisanze hamwe na AS Kigali, mu gihe APR FC yatomboye Rwamagana City yo mu kiciro ya kabiri.

Iyi tombora yabereye ku kicaro cya FERWAFA kuri uyu wa gatatu yasize amwe mu makipe yo mu kiciro cya mbere yisanze hamwe. Urugero nk’ikipe ya Police FC yatomboye Gicumbi, Rayon Sports itombora AS Kigali, mu gihe Espoir yatomboye Sunrise FC. Amakipe ya Marines FC na Etincelles y’irubavu na yo yisanze hamwe rugikubita.

Ku rundi ruhande ikipe ya Mukura VS ifite igikombe cy’umwaka ushize yatomboye ikipe ya Unity FC, Kiyovu Sports yisanga hamwe n’ikipe ya Etoile de l’Est.

Imikino ibanza ya 1/16 cy’irangiza cy’igikombe cy’Amahoro izaba hagati y’irariki ya kane n’iya gatanu Kamena, iyo kwishyura ikinwe hagati y’itariki ya karindwi n’iya munani.

Uko Tombora yose yagenze muri rusange.

Uko Tombola yose yagenze :

Uko amakipe azahura mu bagabo

Tariki 04/06/2019

1. Hope Fc vs Gasogi
2. As Kigali vs Rayon Sports
3. Mukura vs Unity Fc
4. Interforce Fc vs Intare Fc
5. Sunrise Fc vs Espoir Fc

Tariki 05/06/2019

6. Gicumbi vs Police Fc
7. Vision Fc vs Bugesera
8. APR Fc vs Rwamagana
9. Etoile de l’Est vs SC Kiyovu
10. Marines vs Etincelles

Abagore bazakina mu matsinda

Itsinda A

1.As Kigali
2. Inyemera
3. AS Kabuye

Itsinda B

1. Rugende WFC
2. Kamonyi WFC
3. Scandinavia

Itsinda C

1. ES Mutunda
2. Gakenke
3. Bugesera WFC

 

Tanga igitekerezo