Rayon Sports na APR FC zirava mu mahanga zihurira mu mukino w’umwaka i Kigali

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 22.02.2018 saa 09:32

Amakipe abiri ahagarariye u Rwanda mu mikino Nyafurika yitwaye neza ubwo yombi yatsinze imikino yayo akazakomeza mu cyiciro gikurikiraho

APR FC yagiye kongera gutsindira Anse Réunion iwayo mu Birwa bya Seychelles (2-1) mu mukino ubanza yari yayihanihje hano i Kigali (4-0) ,Rayon Sports nayo yihagazeho i Bujumbura ihatsindira Lydia Ludic 1-0  , mu mukino ubanza kuri Stade Amahoro zanganyije igitego 1-1 , zikazagaruka zihita zihura mu mukino uba utegerejwe na benshi muri shampiyona.

Ni umukino uba utegerejwe cyane aho wabera hose

Biteganyijwe ko aya makipe yombi agaruka mu Rwanda kuri uyu wa kabiri,akigaruka azahita atangira kwitegura umukino uzayahuza tariki 25 Gashyantare 2018 kuri Stade Amahoro.

Ni umukino uba utegerejwe n’imbaga y’abafana b’aya makipe akunzwe kurusha ayandi by’umwihariko akaba agiye guhangana ku munsi wa 11 wa shampiyona mu gihe anakurikiranye ku rutonde rw’agateganyo.

APR FC iri ku mwanya wa kane irushwa na mukeba inota rimwe, izakina uyu mukino idafite Bizimana Djihad wahagaritswe kubera amakarita y’imihondo na Savio Dominique Nshuti utemerewe gukina shampiyona kugeza imikino yo kwishyura itangiye ariko izaba yagaruye Iranzi Jean Claude na we itari yemerewe gukoresha mu mikino Nyafurika kuko ibyangombwa bye byatanzwe bitinze.

Bizimana Djihad ntiyemerewe gukina umunsi wa 11 wa shampiyona ariwo zizahanganiramo

Rayon Sports yo izaba idafite rutahizamu Hussein Tchabalala utemerewe gukina shampiyona kugera imikino yo kwishyura itangiye, ariko ikazakoresha Chris Mbondi na Yacine Mugume mu gihe urwego rwabo rwaba rubemerera kugirirwa icyizere n’umutoza kuko ifite abanyamahanga benshi kandi yemerewe batatu gusa mu kibuga.

Chabalala uhagaze neza nawe ntiyemerewe gukina uyu mukino

Uretse umukino w’aya makipe yihariye ibikombe bya shampiyona mu myaka 10 ishize, indi mikino y’umunsi wa 11 izaba mu mpera z’iki cyumweru, AS Kigali ya kabiri by’agateganyo yakira Kirehe FC kuri Stade ya Kigali ku wa Gatandatu na ho SC Kiyovu yicaye ku mwanya w’icyubahiro yakire Bugesera FC kuri Stade Mumena ku Cyumweru.

Savio nawe ntazagaragara kuko azatangira gukina imikino yo kwishyura
Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo