Rayon Sports iri hafi kubona umutoza mushya

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 24.06.2014 saa 11:54

Nyuma y’isezera ry’Umutoza wa Rayon Sports Luc Emayeal, ikipe ya Rayon Sports yasigaranywe n’umutoza wungirije Mbusa Kombi Billy afatanyije na Thierry HITIMANA wari Team Manager, ari nabo bakomeje imikino y’igikombe cy’Amahoro, aho baviriyemo muri ¼ basezerewe n’ikipe ya APR FC ku bitego 2-1.

Kuri ubu iyi kipe yamaze kugaragaza umutoza iyi kipe yifuza ko azayitoza, nkuko bigaragara mu Itangazo rihamagarira ababishaka kuza gusaba aka kazi. Mu bazasaba aka kazi bakazatoranywamo umutoza mukuru uzatoza iyi kipe guhera mu mikino ya CECAFA, akazatoranywa tariki ya 30 /06/2014.

rayonpolice14

Nyuma yaho Rayon Sport iburiye umutoza Gomez Didier Da Rosa wayisigiye igikombe kimwe cya Shampiyona, wasimbuwe na Luc waje gusesa amasezerano nyuma y’ihagarikwa na FERWAFA, Rayon Sports irashaka umutoza ukomeye uri ku rwego rwo hejuru

Nkuko bigaragara muri iryo tangazo , Rayon Sports ikeneye umutoza ufite uburambe buhagije, bigaragara ko azaba ahenze ukurikije ibyo asabwa nawe kuba yujuje. Gusa amahirwe akaba ari ku bany arwanda n’abanyamahanga.

Bimwe mu bisa nk’ibikomeye mu bisabwa harimo ko uwifuza aka kazi agomba kuba afite impamyabumenyi ya Kaminuza, kuba afite impamyabushobozi y’ubutoza yatanzwe na rimwe mu mashyirahamwe y’umupira wa maguru yaba (UEFA, CONCAF, CAF, CONMEBOL, AFL). Uyu mutoza kandi ngo agomba kuba afite uburambe nibura bw’imyaka itanu ari umutoza mukuru muri Club, kandi akaba avuga neza indimi ebyiri igifaransa n’icyongereza. Umutoza uzatoranywa akazahita atangira akazi, bivuze ko azatangirana n’imikino ya CECAFA.

Rayon Sports akaba ari imwe muri iyi myaka ibiri yagiye igira abatoza bari ku rwego rwo nyuma y’umufaransa Didier Gomez na Luc Emayeal bari bafite impamyabushobozi zo UEFA.

Soma itangazo ryasinywe na Ntampaka Theogene, Perezida wa Rayon Sport :

coachoffre

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo