Rayon Sports izakoresha miliyoni 380 umwaka utaha

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 06.10.2014 saa 07:35

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko izakoresha miliyoni 380 z’amafaranga y’u Rwanda mu mwaka utaha wa shampiyona ya 2014-2015.

Ntampaka Théogène umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports yatangarije  itangazamakuru ko ikipe ye izakoresha miliyoni 380 z’amafaranga y’u Rwanda zizakoreshwa muri uyu mwaka bagiye gutangira.

Théogène atangaza ko hari abaterankunga barimo n’Akarere ka Nyanza bazabafasha kugira ngo iyo ngengo y’imari iboneke.

Rayon_Sports

Abajijwe ku kibazo cy’amikoro cyavuzwe, Umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko ntakibazo cy’amikoro bafite, ahubwo byagiye bivugwa na Jean Francois Lusciuto watozaga iyo kipe wabasebyaga kandi bukaba bwari uburyo bwo kugira ngo abone uko ava muri iyo kipe ati “ntabwo twavuga ko dufite amikoro arenze cyangwa ari hejuru, ariko ayo guhemba abakinnyi n’ayo guhemba abatoza nayo tugomba gukoresha byaba kugura abakinnyi dukeneye tuba tuyafite”.

Rayon Sports iritegura imikino ya shampiyona izatangira tariki ya 18 Ukwakira 2014.Mu mwaka utaha Rayon Sports izitabira imikino Nyafurika ky’amakipe yitwaye neza iwayo.Ibyo yabigezeho nyuma y’uko mu mwaka ushize Rayon Sports yarangije ku mwanya wa kabiri nyuma ya APR FC.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo