Rayon Sports itangiye neza irushanwa yateguye itsinda Gicumbi FC

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 25.11.2015 saa 21:21

Kuri uyu wa gatatu nibwo ikipe ya Rayon Sports yatsinze Gicumbi FC igitego 1-0 mu mukino wa mbere mu irushanwa yateguye ifatanyije n’umuterankunga wayo Startimes  yise Chrismas Cup

Iri rushanwa ryateguwe n’iyi kipe, ryatangiye kuri uyu wa gatatu tariki ya 25 Ugushyingo 2015.Igitego cya Rayon Sports cyikaba cyatsinzwe na Nsengimana Mustapha.

Nyuma yo gutsinda igitego Nsengimana yavuze ko bimushimishije cyane kandi bimuhaye imbaraga zo gukomeza kwitwara neza muri iyo kipe.Nsengimana atangaza ko bafite umutoza utuje ubasaba gukoresha ubushobozi bwabo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’umukino, Umutoza Jacky Ivan Minaert yabwiye itangazamakuru ko yanyuzwe n’intambwe ikipe ye (Rayon Sports) iteye mu gihe cy’icyumweru kimwe gusa bamaze bakorana imyitozo. Akavuga ko ikipe ye ibura abakinnyi nka batanu cyangwa  batandatu gusa kugira ngo birusheho kugenda neza.

Yagize ati “Ntabwo nagereranye iyi kipe n’iyari isanzwe,…Nimwe mwambwira uko mwabonye Ikipe muyigereranyije n’ikipe nasanze,…twabonye amahirwe nk’8, cyangwa 9, mu gihe Ikipe twakinaga yabonye amahirwe amwe yabyara igitego nk’inshuro imwe gusa,…nicyo cyangombwa.Intego ni ugutsinda, bitabaye ibyo sinabaye ndi hano, njye naje gutsinda, gutsinda,…naho ubundi bitabaye ibyose gukina umupira w’amaguru byaba bimaze iki?”

Jacky  kandi yashimye uburyo ikipe ye yose muri rusange yitwaye uyu munsi, nubwo ngo ibyaje umusaruro amahirwe y’ibitego yose yabonye ngo itsinde ibitego byinshi. Ngo, abakinnyi bakoze ibyo yari amaze icyumweru abatoza.

Gusa, uyu mutoza wa Rayon Sports avuga ko ikipe ye igifite byinshi byo gukora cyane cyane ku bakinnyi bo hagati, n’abasatira izamu kugira ngo amahirwe babona bayabyaze umusaruro.Umutoza Jacky Ivan Minaert yabwiye abanyamakuru ko intego ye muri Rayon Sports muri uyu mwaka w’imikino ari ugutwara ibikombe.

Rayongicumbistar5

Umusore Nsengimana Mustapha watsinze igitego rukumbi cyabonetse muri uno mukino

Ku rundi ruhande, Umutoza Emmanuel Ruremesha wa Gicumbi FC we yemeye ko ikipe ye yarushijwe, ahubwo ngo Rayon Sports yari kuba yamutsinze ibitego byinshi ni uko itabyaje umusaruro amahirwe yabonye.

Ruremesha yavuze ko impamvu yo kutitwara neza, ari uko abakinnyi be batitozanyaga kuko bari barahawe ikiruhuko cy’ibyumweru bibiri.Ati “Twebwe kuva twakina na Rwamagana, hashize ibyumweru bibiri, ubu nibwo bwa mbere twahura, muri macye kuba ntsinzwe na Rayon Sports 1-0 nta myitozo, tumaze ibyumweru bibiri tudakina umupira,…ntabwo umuntu yavuga ko ari bibi cyane.”

Ruremesha yirinze guha abafana ba Gicumbi icyizere muri iri rushanwa, gusa avuga ko iri rushanwa rizabafasha kwitegura intangiro za Shampiyona.

Emmanuel Ruremesha kandi yashimye abateguye iri rushanwa, kuko ngo amarushanwa nk’aya afasha amakipe kwiyubaka.Yagize ati “Kuva natangira umupira nibwo nabona irushanwa nk’iri mu Rwanda, ifata amakipe menshi kandi igashyiramo uburyo bwinshi kuko ikipe ya mbere izahabwa Miliyoni 5, kandi amakipe yahawe n’amafaranga yo kwitegura ni ibintu byiza cyane, ni tugira amahirwe tukabona abandi nk’abangaba baza,…bituma abakinnyi babaho neza kandi bakarushaho kwitegura neza,…kandi bifasha n’ikipe ku ngengo y’imari kuko nibaza nk’uwa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu amafaranga bazabona azabafasha kwitegura Shapiyona.”

Nyuma y’ibiganiro hagati ya FERWAFA na Rayon Sports ni bwo iryo rushanwa ryemewe kuba.

Mu wundi mukino wabanjirije uwo ikipe ya As Kigali yatsinze Bukavu Dawa ibitego 5-0, na ho Police FC itsinda Mukura Victory Sports 1-0.

Iri rushanwa ririmo amakipe 8 ari mu matsinda abiri:

Itsinda A: Rayon Sports, SC Kiyovu, Gicumbi FC na Villa Sport Club

Itsinda B: AS Kigali, Mukura Victory Sports, Police FC na Bukavu Dawa

Ikipe izegukana irushanwa ryateguwe na Rayon Sports izahembwa miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Dore uko byari byifashe mu mafoto :

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo