Rayon Sports irakina igikombe cy’intwari idafite Karekezi Olivier

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 19.01.2018 saa 13:25 |

Ikipe ya Rayon Sports ngo yiteguye gukina irushanwa ry’intwari ritangira kuri uyu wa Gatandatu, n’ubwo ishobora kutazaba ifite Karekezi werekeje i Burayi

Kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade Amahoro ni bwo hatangira irushanwa ryitiriwe intwari, rikazahuza amakipe yabaye ane ya mbere muri Shampiona ishize, arangajwe imbere na Rayon Sports yabaye iya mbere.

Nubwo benshi mu bakinnyi ba Rayon Sports bari muri CHAN ,iritabira igikombe cy’intwari

Kuri uyu wa Gatatu ubwo Rayon Sports yakinaga umukino wa gicuti na Etincelles, umutoza wayo nyuma yaho yaje gutangaza ko ikipe ya Rayon Sports atoza hari igihe ishobora kudakina iri rushanwa, kuko babona hari ingingo zishobora kubabangamira.

Muri izo ngingo, harimo kuba ngo hemewe kuzakina abakinnyi batatu gusa batarabona ibyangombwa bibemerera gukina Shampiona (Licences), aho Rayon Sports ifite abakinnyi benshi bari mu igeragezwa batarabibona, abandi batandatu bakaba baragiye muri CHAN.

umuvugizi wa FERWAFA Prosper Ruboneza, yatangaje ko hari amabwiriza agenda irushanwa abayobozi b’amakipe bumvikanyeho, ubu hakaba nta kipe yari yagaragaza ko harimo imbogamizi. Yagize ati “Nta kipe iragaragaza impungenge kuri draft yahawe, turacyategereje ibitekerezo byabo kugeza ubu nibiza tuzabyakira, amategeko ya nyuma ntabwo arashyirwa ku mugaragaro, uzaba afite icyo anenga cyangwa gikwiye kongerwamo aracyafite uburenganzira bwo kubikora

Gusa amakuru atugeraho, aremeza ko ikipe ya Rayon Sports yiteguye kuzakina iri rushanwa, n’ubwo umutoza wayo Karekezi Olivier adahari, kuko nyuma y’umukino wa Etincelles yahise yerekeza ku mugabane w’i Burayi.

Gahunda y’uko imikino izagenda

Umunsi wa mbere

20/01/2018 POLICE FC vs APR FC STADE AMAHORO (13:00)
20/01/2018 AS KIGALI vs RAYON SPORTS FC STADE AMAHORO (15:30)

Umunsi wa kabiri

27/01/2018 AS KIGALI vs APR FC STADE AMAHORO (13:00)
27/01/2018 RAYON SPORTS FC vs POLICE FC STADE AMAHORO (15:30)

Umunsi wa gatatu

01/02/2018 POLICE FC vs AS KIGALI STADE AMAHORO (13:00)
01/02/2018 APR FC vs RAYON SPORTS FC STADE AMAHORO (15:30)

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App