Rayon Sports igiye gufatwa na kompanyi nshya imaze gukusanya miliyoni 187

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 05.03.2016 saa 00:20

Ikompanyi ya bamwe mu bantu bishyize hamwe bagamije kugira ikipe ya Rayon Sports ikigo cy’ubucuruzi ikava mu rusobe rw’ibibazo by’amikoro imazemo imyaka n’imyaka imaze gukusanya miliyoni zisaga 187 z’amafaranga y’u Rwanda muri 500 bateganya gutangirana.

Mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa, ngo Rayon Sports izaba ari ikipe ya mbere ibayeho neza mu Rwanda ku buryo buri mukinnyi azaba yifuza kuyikinira ndetse n’ibigo bitandutanye bikayirwanira bishaka kuba abafatanyabikorwa.

Ibi byatangajwe na Visi perezida w’iyi kipe, Rutagambwa Martin wavuze ko bamaze gushinga ikigo kigamije gucuruza ikipe ya Rayon Sports ndetse muri miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda bakeneye hakaba hamaze kuboneka 187.

Yagize ati “Twese dushyize hamwe cyane cyane ko tuzi ikibazo dufite twahisemo kuyihindura ubucuruzi buri muntu wese afitemo uruhare bitewe n’uko yishoboye. Dufunguye amarembo kugira ngo buri muntu washakaga gufasha ikipe akabura aho abinyuza ubu tugiye gushyiraho uburyo buri wese akora inshingano ze kugira ngo iki kibazo ntikizasubire.”

Abari basanzwe bayobora Rayon Sports nibo bafashe iya mbere kugira ngo bayibyaze umusaruro
Abari basanzwe bayobora Rayon Sports nibo bafashe iya mbere kugira ngo bayibyaze umusaruro

Rutagambwa yongeye gushimangira amagambo aherutse gutangaza ko Rayon Sports ifite abafana benshi ariko batagize icyo bayimariye, avuga ko ubu noneho abo birirwa bavuga gusa nta mwanya bazongera kugira ku ikipe.Yagize ati “Mu minsi ishize nakoresheje amagambo akomeye mvuga ko tugiye gukora uwo binaniye nawe agaceceka. Turashaka ko havuga abakora kuko udakora ntacyo afite cyo kuvuga.”

Ni imishinga myinshi yagiye itegurwa igamije gukura mu bukene bw’akarande iyi kipe ariko igasenyuka itageze ku ntego yayo ndetse rimwe na rimwe bikavugwa ko hari ababyihishe inyuma kubera inyungu zabo bwite.

Umwe muri iyo mishinga wanagarutsweho cyane ni uwo gukata abakunzi b’iyi kipe amafaranga bicishijwe muri sosiyete y’itumanaho ya MTN wari wateguwe na Ruhago Promoters ariko ukaza guhagarikwa na bamwe mu bayobozi b’umuryango wa Rayon Sports mu buryo na n’ubu butavuzweho rumwe.

Kugeza ubu, iyi kipe yahembye igice kimwe cy’abakinnyi bavuga ko ari ab’ingenzi abandi baracyari mu gihirahiro mu gihe bitegura umukino bagomba gukina na Espoir FC kuri uyu wa Gatandatu kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Tanga igitekerezo

One thought on “Rayon Sports igiye gufatwa na kompanyi nshya imaze gukusanya miliyoni 187

  • 05/03/2016 at 23:49
    Permalink

    Rayon muyisezere karabaye. Igiye kugurishwa for sure. Martin n igisambo k ingufu hamwe na Ngarambe ibyo birazwi.

Tanga igitekerezo