Rayon Sports ifunguye igikombe cy’amahoro itsinda As Kigali

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 04.06.2019 saa 18:53

Nyuma y’ibyishimo byo gutwara igikombe cya shampiyona no gusubira iwabo muri Brazil ry’umutoza wayo mukuru Robertinho, Rayon Sports yatsinze umukino wayo wa mbere mu gikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka.

Ni umukino wahuje Rayon Sports na AS Kigali kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo urangira Rayon Sports itangiye neza mu rugendo rwo gushaka igikombe cy’Amahoro, aho yatsinze AS Kigali igitego 1-0 mu mukino ubanza. Umukino wo kwishyura uteganyijwe kuri uyu wa kane na none kuri Stade ya Kigali.

Igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino cyatsinzwe na Mutsinzi Ange ku ikosa ryari rikozwe n’abakinnyi ba AS Kigali rigahanwa na Manzi Thierry.

Ku munota wa 91, Nsabimana Eric Zidane wa AS Kigali yahawe ikarita itukura nyuma y’ikosa ryari rikorewe kuri Jonathan Raphael Da Silva inyuma y’urubuga rw’amahina.

Ni umukino watojwe n’abatoza bungirije ku mpande zombi, Mateso Jean De Dieu yari yungirije Masudi Djuma wirukanwe mu gihe umunya-Brazil Wagner Do Nascimento yungirije Robertinho wasoje amasezerano muri Rayon Sports akaba yarabaye asubiye iwabo gato mu gihe bakiganira ku hazaza he muri Rayon Sports.

Muri iyi mikino, barabanza gukina amajonjora, amakipe 10 abone itike yo gukina imikino ya 1/8 mu gihe ayandi atandatu azaba yatsinzwe byoroheje (best loosers) azabona itike yo kwiyongera kuri ya yandi 10, habe tombola ya 1/8 (irimo amakipe 16).

Imikino ibanza ni uyu munsi tariki ya 4 n’ejo ku ya 5 Kamena mu gihe iyo kwishyura izakinwa tariki ya 7 n’iya 8 Kamena 2019. Tombora ya 1/8 ni ku wa Gatanu.

Indi mikino yabaye uyu munsi

Hope FC 2-2 Gasogi United
AS Kigali 0-1 Rayon Sports FC
Mukura VS 3-0 Unity SC
Sunrise FC vs Espoir FC (Sunrise Fc yikuye mu irushanwa, Espoir FC yakomeje idakinnye)

Imikino izaba ejo ku wa Gatatu

Gicumbi FC vs Police FC (Gicumbi, 15h00)
Vision FC vs Bugesera FC (Stade Mumena, 15h00)
APR FC vs Rwamagana City FC (Stade de Kigali, 15h00)
Etoile de l’est FC vs SC Kiyovu (Stade Ngoma, 15h00)
Marines FC vs Etincelles FC (Stade Umuganda, 15h00)

Mukura Victory Sports ni yo ifite igikombe giheruka mu bagabo, yegukanye imaze gutsinda Rayon Sports kuri penaliti 3-1 nyuma yo kunganya ubusa ku busa. Iyi kipe y’i Huye, yahagarariye u Rwanda muri CAF Confederation Cup 2018/19, igarukira mu ijonjora rya nyuma rigana mu matsinda.

Tanga igitekerezo