Rayon 3-2 costa de Sol : Uko byari byifashe nyuma y’umukino no mu rwambariro-Video

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 19.04.2018 saa 11:21 |

Ikipe ya Rayon Sports yaraye yanditse amateka nyuma yo gusezerera ikipe ya Costa do SOl, mu mukino wo kwishyura wabereye i Maputo muri Mozambique kuri uyu wa gatatu.

Ni umukino ikipe ya Rayon Sports yasabwaga gukomera ku mpamba y’ibitego 3-0 yatsindiye i Kigali mu mukino ubanza, aho umutoza yari yabanjemo abakinnyi bamenyerewe cyane mu kugarira, biza kurangira intego bayigezeho basezerera Costa do Sol yo muri Mozambique

Uyu mukino wari utegrejwe n’intsinzi y’abanyarwanda kugeza ku munota wa nyuma aho byarangiye Costa de Sol inaniwe kwishyura Rayon Sports n’ubwo yabonye Penalty ikayitera hanze.

Dore uko byari byifashe Ku kibuga no mu rwambariro nyuma y’umukino :

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App