Raphael Da Silva yatsindiye Rayon Sports igitego cya mbere muri shampiyona

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 11.05.2019 saa 17:48

Umunya Bresil Jonathan Rafael da Silva wari amaze iminsi 151 muri Rayon Sports atarabona inshundura z’izamu , cyera kabaye yabonye igitego cye cya mbere ku mukino Rayon Sports yari yakiriwemo n’Amagaju FC i Nyagisenyi.

Uyu mugabo yageze mu Rwanda ku ya Mbere Ukuboza 2018 yitezweho kuba igisubizo mu busatirizi bwa Rayon Sports gusa ntiyigeze ahirwa mu mikino yose yakinnye.

Ku wa Gatanu tariki 7 Ukuboza 2018 uyu rutahizamu Rayon Sports yavanye muri Sousa Esporte Clube yo muri Brésil yabonye ibyangombwa bitangwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka rwemerera abanyamahanga gukorera mu Rwanda.

Nyuma y’iminsi itanu, FERWAFA yamuhaye icyangombwa kimwemerera gukina shampiyona y’u Rwanda. Kuva ubwo ntiyigeze ahirwa mu mikino yose yakiniye iyi kipe kuko yananiwe kureba mu izamu. Hari hashize iminsi 151 atangiye gukina ariko ataratsinda igitego muri iyi kipe.

Kuri uyu wa gatandatu mu mukino ikipe ye yahuyemo na Amagaju FC i Nyagisenyi, yabonye inshundura z’izamu ubwo yacikaga ba myugariro b’Amagaju ari kumwe na Manishimwe Djabel, asigarana n’umunyezamu ubundi ashyira umupira mu rushundura. Uyu mukino ukaba warangiye Rayon SPorts itsinze 2-1 ihita yisubiza umwamya wa mbere.

Muri Mutarama, Rayon Sports yari yafashe umwanzuro wo gutandukana n’uyu rutahizamu ariko iza kwisubiraho nyuma y’iminsi ibiri.Uyu mukinnyi bivugwa ko ahembwa 1500$.

Uku niko igitego cyagiyemo :

Tanga igitekerezo