Raphael Da Silva wakiniraga Rayon Sports agiye gusubira iwabo muri Brésil 

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 05.06.2019 saa 10:53

Umukinnyi ukomoka muri Brésil  Jonathan Raphael Da Silva wakiniraga Rayon Sports agiye gusubira iwabo nyuma y’uko amasezerano ye ageze ku musozo ndetse n’iyi kipe ikaba idateganya kumwongera andi ngo bakomezanye.

Raphael Da Silva wageze mu Rwanda mu ntangiriro z’Ukuboza 2018  avuye muri Sousa Esporte Clube yo muri Brésil, yatangiye gukinira Rayon Sports tariki ya 10 z’uko kwezi, ku mukino iyi kipe yatsinzwemo na APR FC ibitego 2-1 muri shampiyona.

Da Silva yishimira igitego kimwe rukumbi yatsinze muri shampiyona y’u Rwanda

Kuva icyo gihe, uyu mukinnyi ntabwo yahiriwe mu Rwanda, aho mu mikino yose yakiniye Rayon Sports, yayitsindiye igitego kimwe rukumbi nyuma y’iminsi 151 ubwo yatsindaga Amagaju FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 27 wabereye i Nyamagabe .

Raphael Da Silva yari yabanje hanze ku mukino Rayon Sports yaraye ihuyemo na AS Kigali

Umukino we wa nyuma yaraye awukinnye ubwo Rayon Sports yatsindaga AS Kigali igitego 1-0 mu mukino ubanza w’ijonjora ry’igikombe cy’Amahoro, aho Manzi Thierry yahannye ikosa ryari rimaze gukorerwa kuri uyu munya-Brésil, atanga umupira kuri Irambona Eric na we awuhindura mu izamu, ushyirwaho umutwe na Mutsinzi Ange maze ujya mu izamu.

Habimana Hussein, Mutsinzi Ange na Raphael Da Silva bishimira igitego cya Rayon Sports

Muri Mutarama, Rayon Sports yari yafashe umwanzuro wo gutandukana n’uyu rutahizamu bivugwa ko yahembwaga 1500$, ariko haba ibiganiro, bemeranya ko bamuha andi mezi atandatu yo kwiyerekana. Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatatu ari bwo Jonathan Raphael Da Silva afata indege imusubiza iwabo muri Brésil.

Tanga igitekerezo