Rambura yatsinzwe bitandatu yisohora mu kibuga umukino utarangiye

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 20.05.2019 saa 13:22

Mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona mu cyiciro cya mbere y’abagore wakinnwe kuri iki cyumweru kuri Stade ya Kigali wamaze iminota 40 gusa, aho AS Kigali yanyagiye Rambura WFC ibitego bitandatuku busa, iyi kipe isohoka umukino utarangiye.

Ni umukino wabaye ku gicamusi cyo kuri iki cyumweru, aho mu minota 40 AS Kigali WFC yari yamaze gutsinda ibitego byayo 6-0.

Ikipe y’abagore ya Rambura

Mu buryo butunguranye, igice cya mbere kitararangira, ku munota wa 40, ni bwo abakinnyi ba Rambura basohotse mu kibuga, aho byateje urujijo abari baje kureba umupira ndetse n’abasifuzi. Hashize akanya umutoza wabo ndetse n’abasifuzi basabye abakinnyi gusubira mu kibuga bagakina ariko komiseri w’umukino yanga ko umukino ukomeza.

Umutoza wa Rambura Mukashema Consolée avuga ko na we yabonye abakinnyi bava mu kibuga ari kandi ntiyishimira ikemezo cyafashwe n’abasifuzi. Yagize ati “Uko mwabibonye nanjye ni ko nabibonye abakinnyi banjye bavuye mu kibuga mbabajije impamvu bambwira ko umupira (ballon) utarimo kugenda kubera amazi, nabaganirije mbabwira ko basubira mu kibuga bagakina ariko abasifuzi bo bahise bafata icyemezo cyo kugenda banga kongera gusifura.”

Yakomeje avuga ko kuba hari hamaze gucya ikibuga gitangiye kumera neza abasifuzi batari guhagarika umukino ahubwo bari gukomeza umukino.

Ikibuga cyari kirimo amazi

Ku ruhande rwa As Kigali umutoza wayo Mbarushimana Shaban avuga ko bibabaje kubona ikipe itsindwa ibitego byinshi igasohoka mu kibuga ngo ndetse byabiciye mibare. Yagize ati “Mu byukuri ibi bintu biba bibabaje cyane kubona ikipe ihaguruka ije gukina yatsindwa ibitego byinshi abakinnyi bagasohoka mu kibuga. Twe biba binatwicira imibare cyane ko ibitego byinshi na byo bifasha mu gihe twaba tunganya amanota n’uwo duhanganiye igikombe. ”

Ikipe ya As Kigali yagumye ku mwanya wa kabiri irushwa amanota atatu na Scandinavia iri ku mwanya wa mbere kuko nayo yatsinze As Kabuye ibitego 4-0 mu mpera z’icyumweru.

Uko imikino y’umunsi wa 11 byagenze

Kuwa Gatandatu

Kamonyi WFC 3-1 ES Mutunda WFC
Scandinavia WFC 4-0 AS Kabuye WFC
Gakenke WFC 4-1 Bugesera WFC

Ku cyumweru

AS Kigali WFC 6-0 Rambura WFC
Rugende WFC 1-3 Inyemera WFC

Tanga igitekerezo