Quentin Rushenguziminega mu cyiciro cya mbere mu busuwisi

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 02.07.2015 saa 18:25

Uyu mukinnyi w’umunyarwanda yitwa Quentin Rushenguzimineg akaba  yaravukiye mu gihugu cy’ubusuwisi taliki ya 13.Ugushyingo .1991.

Ni rutahizamu  ubu akinira ikipe ya FC Lausanne-Sport mu cyiciro cya mbere aho mu Busuwisi, yayinjiyemo kuva kuri 22.06.2015 . Andi makipe yanyuzemo ni nka Stade-Lausanne-Ouchy, Echallens na Stade Nyonnais zose zo mu Busuwisi.

Fc Azzurri 90 Ls vs Fc Stade Ls Ouchy 0-3

Uyu musore w’imyaka 23 yatangiriye gutozwa mu ikipe ya Team Vaud  yiyemeje gukina nka rutahizamu muri  Lausanne-Sport nta gihugu na kimwe arakinira gusa Abasuwisi barimo kumureshya.

Muri iki gihe u Rwanda rucyeneye ba rutahizamu yari akwiye gukurikiranirwa hafi n’ababishinzwe

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo