Portugal niyo yegukanye UEFA National League bwa mbere

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 10.06.2019 saa 09:40

Ikipe y’igihugu ya Portugal iyobowe na kabuhariwe Cristiano Ronaldo yatwaye igikombe cya UEFA National League cyabaga ku nshuro ya mbere  aho yatsinze igitego kimwe ku busa ubuholandi bahuriye ku mukino wa nyuma.

Portugal yageze ku mukino wa nyuma itsinze ibitego bitatu kuri kimwe Switzerland bakinnye muri 1/2 aho ibyo bitego byose bya Portugal byari byatsinzwe na Cristia Ronaldo. Abaholandi nabo bageze ku mukino wa nyuma bakuyemo abongereza babatsinze ibitego bitatu kuri kimwe.

Muri uwo mukino wa nyuma waberega muri Portugal umukinnyi Guedes wa Portugal ku munota wa 60′ yarekuye ishoti ryari rikomeye ari naryo ryavuyemo igitego rukumbi cyabahaye itsinzi.

Portugal gutwara ikIi gikombe cyahise kiba icya kabiri batwaye mu mateka yabo nyuma ya EURO ya 2016 batwariye mu bufaransa batsinze ubufaransa igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Eder.

Tanga igitekerezo