Police FC yavanye APR FC ku mwanya wa kabiri, Kiyovu Sports mu mazi abira

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 26.05.2017 saa 19:19

Police FC yatsinze AS Kigali ibitego bitatu kuri kimwe ikura APR FC ku mwanya wa kabiri naho Kiyovu Sports itsindwa na Marines FC biyongerera ibyago byo kumanuka mu cyiciro cya kabiri uyu mwaka.

Umunsi wa 29 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, imikino yabaye kuri uyu wa Gatanu yasize Police FC ya Seninga Innocent ifashe umwanya wa kabiri nyuma yo gutsinda AS Kigali ya Eric Nshimiyimana ibitego 3-1 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali irimo abafana mbarwa.

Police FC yari iherutse kunganya na Espoir FC ubusa ku busa kuwa mbere w’iki cyumweru bikayibuza amahirwe yo gufata umwanya wa kabiri, yagiye mu kibuga uyu munsi igaragaza ko ifite icyo ishaka kugera.

Police FC niyo yatangiye isatira cyane izamu rya Bate Shamiru wa AS Kigali, bidatinze ku munota wa gatandatu Danny Usengimana afungura amazamu; yakomeje kotsa igitutu ku munota wa 30” Isaie Songa atsinda icya kabiri ndetse mbere yo kujya kuruhuka ku munota wa 37” ashyiramo icya gatatu.

Umutoza Eric Nshimiyimana wari watangiye umukino ahagaze abwira abakinnyi be b’inyuma n’umuzamu kugabanya amakosa, amaze gutsindwa bitego bibiri byihuse yahise ajya kwicara mu gihe mugenzi we Seninga atigeraga yicara na gato.

Kapiteni wa AS Kigali Kayumba Soter ahanganira umupira na Isaie Songa wa Police FC

Nyuma y’iminota 15 y’akaruhuko, AS Kigali yagarukanye imbaraga ihita ibona igitego cya mbere ku munota wa 46 cyatsinzwe na Kimanga Pappy kuri penaliti.

AS Kigali yakomeje gusatira ishaka kwishyura, umutoza akora impinduka zitandukanye biranga kuko Police FC yageragezaga kurwana ku bitego byayo biranayikundira umukino urangira ari ibitego 3-1.

Gutsinda uyu mukino byafashije Police FC gufata umwanya wa kabiri n’amanota 58 irusha APR FC abiri , ikaba ishobora no kuwugumana mu gihe iyi kipe y’ingabo z’igihugu itatsinda Rayon Sports mu mukino uzaba kuri iki Cyumweru tariki 28 Gicurasi.

Pepinière yamanutse yongeye guhagama Amagaju

Ikipe ya Pepinière nubwo yamanutse mu cyiciro cya kabiri, ibashije kunganya n’Amagaju igitego 1-1, ari nako byari byagenze mu mukino ubanza.

Nubwo yamanutse ,Pepiniere yongeye kunganya n’Amagaju

Ikipe ya Pepinière niyo yabanje igitego ku munota wa 15 gitsinzwe na Mugisha Gilbert uheruka guhamagarwa mu Mavubi, kiza kwishyurwa na Mugisho Amani ku mupira yari ahawe na Shabban Hussein Tchabalala.

Mu yindi mikino yabaye kuri uyu munsi, Kiyovu Sports yari yasuye Marines FC itsindwa igitego 1-0, byahise bituma irara ku mwanya wa 15 n’amanota 27 irushwa rimwe na Gicumbi FC. Ibi bivuze ko isabwa kuzatsinda Rayon Sports ku mukino wa nyuma ariko igasaba ko Gicumbi FC itsindwa na Pepiniere Fc.

Imikino yose yabaye uyu munsi

Musanze Fc 4-2 Mukura VS

Sunrise Fc 0-1 Espoir Fc

Kirehe Fc 0-0 Gicumbi Fc

Marines Fc 1-0 SC Kiyovu

AS Kigali 1-3 Police Fc

Pepinieres Fc 1-1 Amagaju Fc

Imikino izaba ku Cyumweru

Etincelles Fc vs Bugesera Fc (Stade Umuganda, 15h30)

Rayon Sports Fc vs APR Fc (Stade de Kigali, 15h30)

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo