Police FC yahagaritse umutoza mukuru wayo

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 10.03.2019 saa 08:08

Umutoza mukuru wa Police FC , Albert Joel Mphande kubera imyitwarire itarashimishije ubuyobozi bw’ikipe yahabaye ahagaritswe by’igihe gito.

Albert Mphande yahagaritswe igihe kizakinwamo imikino itatu (3) adatoza azira imyitwarire yagaragaje nyuma y’umukino iyi kipe yatsinzwemo n’Amagaju FC ibitego 2-1.

Albert Mphande nyuma yo gusagararira abasifuzi, nyuma yuwo mukino yaganiriye n’abayobozi b’ikipe bamubwira ko ikinyabupfura mu ikipe yabo yabo ya Police FC aricyo kiza imbere y’ibindi bityo ko agomba guhanwa.

Albert Mphande muri iyi kipeC muri Mata 2018 atoza imikino yari isigaye ya shampiyona 2017-2018 mbere y’uko atangirana na 2018-2019 ari nayo akiri gutoza nubwo yabaye ahagaritswe kubera imyitwarire itari myiza.

Tanga igitekerezo