Police FC irifuza kugura amasezerano ya Bizimana Yannick wa Flash FC

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 06.06.2019 saa 11:04

Rutahizamu wa As Muhanga Bizimana Yannick wigaragaje cyane mu mikino ya shampiyona y’ umwaka wa 2018-2019 ari mu biganiro bya nyuma n’ikipe ya Police FC ashobora kwerekezamo muri icyi cyumweru, AS Muhanga iramutse ibyemeye.

Amakuru atugeraho yemeza neza ko Bizimana Yannick ari mu biganiro bya nyuma bijyanaku  kumvikana n’ikipe ya Police FC, ku buryo ikipe ya AS Muhanga iramutse ibyemeye nta mananiza yahabwa amafaranga ahwanye n’amasezerano y’umwaka umwe asigaye hagati yayo na Bizimana Yannick, agahita yerekeza muri Police FC. 

Bizimana Yannick mu biganiro bya nyuma na Police FC yifuza kugura amasezerano ye

Bizimana Yannick yasoje umwaka wa shampiyona 2018-2019 atsinze ibitego 14 mu mikino 30 aho ari ku mwanya wa kane mu batsinze ibitego byinshi nyuma ya Ulimwengu Jules (20) na Michael Sarpong (18) bombi ba Rayon Sports na Muhadjili Hakizimana wa APR FC watsinze ibitego 16.

Yannick mbere y’umukino ikipe ya Muhanga yatsinzemo APR FC 2-1

Rutahizamu Bizimana Yannick w’imyaka 20 y’amavuko yageze muri AS Muhanga muri Nyakanga 2018 avuye mu ikipe ya Giticyinyoni FC ibarizwa muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Rwanda, aho yasinye amasezerano itatu azarangira muri Nyakanga 2020.

Bizimana Yannick ahanganye na myugariro wa APR FC Buregeye Prince

Police FC yasoje umwaka wa shampiyona wa 2018-2019 ifite amanota 50 ku mwanya wa kane, aho Songa Isaie wayitsindiye ibitego byinshi yagwije 13, mu gihe AS Muhanga yasoreje ku mwanya wa 9 n’amanota 36 aho Bizimana Yannick yayoboye ubusatirizi bwa yo n’ibitego 14.

AS Muhanga yitwaye neza muri shampiyona nyuma yo kuva mu cyiciro cya kabiri
Tanga igitekerezo