Petro Atletico yo muri Angola mu nzira zo gutanga akayabo kuri Jacques Tuyisenge

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 25.05.2019 saa 12:28

Ikipe ya Petro Atletico yo mu gihugu cya Angola  iri mu nzira zo gusinyisha rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi Jacques Tuyisenge ukinira ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya , nk’uko amakuru aturuka mu bitangazamakuru byo muri icyo  gihugu abitangaza.

Uyu musore ukomoka mu karere ka Rubavu afitanye na Gor Mahia amasezerano agomba kurangira mu mpera z’uyu mwaka wa 2019. Amakuru y’uko uyu musore ari mu nzira zo kujya muri iyi kipe, yemejwe na Judith Nyangi usanzwe ari umunyamabanga w’ikipe ya Gor Mahia. Ni mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Goal.Com.

Yagize ati” Petro Atletico yaduhaye $150000 kugira ngo tuyihe Jacques Tuyisenge hanyuma Gor Mahia yiteze kubona 20% byayo ubwo izaba yamaze kumugurisha. Amasezerano ye azarangira mu Ukuboza kandi byitezwe ko atazasinya andi.”Uyu muyobozi yakomeje avuga ko Gor Mahia yamaze kumvikana na Petro Atletico, igisigaye akaba ari uko iyi kipe yo muri Angola iyishyikiriza amafaranga bamaze kumvikana.

Ibi bikuyeho amakuru yerekezaga uyu musore mu makipe ya AS Vita Club yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo cyo kimwe na Simba SC na Young Africans zo muri Tanzania.

Tuyisenge Jacques wamaze gutwarana na Gor Mahia igikombe cya shampiyona ya Kenya ku ncuro ya gatatu yikurikiranya, yari umukinnyi ngenderwaho muri K’Ogalo kuva yayigeramo muri 2016 avuye muri Police ya hano mu Rwanda. Ni nyuma yo kumugura angana na miliyoni enye z’amashiringi ya Kenya.

Petro Atletico yamubengutse nyuma yo kuyizengereza mu mikino ya CAF Confederations Cup y’uyu mwaka, dore ko yari mu tsinda rimwe na Gor Mahia. Igitego rukumbi Jacques Tuyisenge yatsinze iyi kipe kuri penaliti mu mukino usoza ikipe D ni cyo cyafashije Gor Mahia kugera muri 1/4 cy’irangiza cya Confederations Cup, Petro Atletico isezererwa gutyo.

Uretse Tuyisenge ugiye kuva muri Gor Mahia, abakinnyi ngenderwaho muri iyi kipe nka Harun Shakava usanzwe ari Kapiteni wayo cyo kimwe na Francis Kahata na bo bashobora kuyisohokamo, dore ko na bo bafite amasezerano ari kugana ku musozo.

Tanga igitekerezo