Perezida wa Rayon Sports yatanze ubutumwa ku bakunzi bayo no kuri Ferwafa

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 16.05.2019 saa 15:26

Perezida wa Rayon Sports Muvunyi Paul yatangaje  ko bataciwe intege n’uko FERWAFA yanze kubaha Stade Amahoro ndetse ngo biteguye kongera gusaba iyo stade ku munsi wa nyuma wa shampiyona ubwo bazaba bakiriye Marines FC, anavuga ko Rayon Sports yiteguye gutanga ibishoboka byose ngo itwara igikombe kabone n’ubwo hari amakipe ari gukoresha imbaraga zidasanzwe mu gutegura abakinnyi ngo bayigore.

Perezida Muvunyi Paul wari witabiriye imyitozo y’ikipeye mu Nzove ku munsi w’ejo,yabwiye abanyamakuru ko Rayon Sports yiteguye kongera gusaba stade Amahoro ku munsi wa nyuma wa shampiyona bazakiramo Marines FC ndetse ngo atabona ko FERWAFA izabyanga kuko azaba ari muri weekend ndetse n’imirimo iri gukorerwamo izaba yarangiye.

Perezida wa Rayon Sports Muvunyi Paul

Yagize ati “Stade Amahoro niyo ishobora kuba yakwakira Aba Rayons bose kuko stade ya Kigali ni ntoya bivuze ko iyo iboneka byari kuba byiza kurushaho ariko uko bizagenda kose tuzayisaba ku munsi wa nyuma wa shampiyona na Marines FC kuko abantu bashobora kuzura i Nyamirambo bakabura umwuka hakaba n’ibindi byago tutifuza.Icyo gihe azaba ari muri weekend akazi kari kuhakorerwa kazaba karangiye,tuzagerageza twongere dusabe.”

Muvunyi yabwiye amakipe ahanganye na Rayon Sports ko bagiye gushyiramo imbaraga zirenze izo bashyizemo mu mikino 27 ishize kugira ngo batware iki gikombe cya shampiyona bakeneye.

Yagize ati “Nta mpamvu n’imwe dufite yo kugira aho dutsitara muri iyi mikino itatu .Uyu munsi twaje turi benshi kugira ngo turebe uko imyitozo imeze kandi icyizere kirahari. Turi kwegera abakinnyi umunota ku munota,bivuze ngo ibisabwa byose turi kubyegeranya kandi impande zose zirateguye. Tuva i Nyamagabe uko twagiye twiteguye siko tworohewe.Ubu tugiye kwitegura iyi mikino itatu kurusha uko twateguye izashize.Ari abambazaNyabingi,abambaza mu musigiti,abambaza mu kiriziya ku cyumweru,twese tuzambaza izo twambaza ariko turebe ko iki gikombe twagitwara turagikeneye.”

Rayon Sports igomba gucakirana  na Musanze FC yahawe ibya mirenge ngo iyigore kuri uyu wagatanu ku munsi wa 28 wa shampiyona.

Tanga igitekerezo